OTAN iri gufasha Ukraine isaba imishyikirano

Igihugu cya Ikerene cyasabye Uburusiya guhagarika imirwano no gucyura ingabo zabwo ku buryo bwihutirwa. Intumwa za Ikerene zari zakereye imishyikirano n’Uburusiya kuri uyu wa mbere.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ikerene, yasabye umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi kwemerera igihugu cye kuba umunyamuryango vuba na bwangu. Imishyikirano hagati y’intumwa z’ibihugu byombi yagombaga hafi y’umupaka wa Ikerene na Biyelorusiya. Ibiro bya Perezida Zelensky byatangaje ko intumwa za Ikerene muri iyo mishyikirano harimo Ministri w’ingabo Oleksii Reznikov n’umujyanama wa perezida, Mykhailo Podolyak.

Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, umuryango wo gutabarana w’Amerika n’ibihugu by’ubulayi, Jens Stoltenberg, yavuze ko yaganiriye kuri telefoni na Perezida Volodymyr Zelensky akanishimira ubutwari bw’ingabo za Ikerene. Yanditse ku rubuga rwa Twitter ko ibihugu byo mu muryango wa OTAN bigiye kongera uburyo bwo gushyigikira Ikerene bitanga ibisasu bikingira za misile n’ibirasa ibimodoka by’intambara, ndetse igatanga uburyo bw’amafaranga n’izindi mfashanyo zikenewe n’abaturage.

Hagati aho, kuri uyu munsi ubaye uwa gatanu intambara itangiye, Uburusiya bukomeje guhura n’igitutu cy’amahanga mu buryo bwa Dipolomasi. Ifaranga ry’Uburusiya ryatakaje agaciro ku rugero rwo hasi kuruta ikindi gihe cyose. Umuryango w’Abibumbye na wo urakoranya inama yihutirwa yo kuganira ku kibazo cy’intambara hagati y’Uburusiya na Ikerene.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *