Uko uwari umuherwe w’umugore yigomwe byose agasozereza ubuzima bwe mu biganza by’Imana

Umubikira w’imyaka 92, wari warasezeranye umutuzo, kuba wenyine n’ubukene, yapfiriye mu nzu y’abihaye Imana aho yabaga mu myaka igera kuri 30 ishize – gusa inkuru y’ubuzima bwose ya ‘ma soeur’ Mary Joseph itandukanye cyane n’izisanzwe.

Mbere y’uko ubuzima bwe abugenera amasengesho yari azwi nka Ann Russell Miller, umugore w’i San Francisco w’umukire kandi ubaho mu buzima burangwa n’ibirori, ingendo z’indege n’ibigezweho, akaba na nyina w’abana 10.

Ann ni Umunyamerika wavutse mu 1928, akiri muto yari afite inzozi zo kuzaba umubikira, ariko aza kwinjira mu rukundo.

Ku myaka 20, yashakanye na Richard Miller, waje kuba visi perezida wa kompanyi ya Pacific Gas and Electric.

Mark Miller, umuhungu we mutoya, mu ruhererekane rw’ubutumwa kuri Twitter yagize ati: “Ku myaka 27 yari afite abana batanu. Yongeyeho abandi batanu – ikipe ya basketball y’ibitsina byombi. Nibyo yitaga kuboneza urubyaro.

“Yari afite inshuti zirenga miliyoni. Yanywaga itabi, yanywaga inzoga, yakinaga amakarita. Yakinnye ibyo gusimbuka ugacubira mu mazi.

“Yatwaraga imodoka avuduka kandi nabi ku buryo abantu basohokaga mu modoka atwaye. Yaretse itabi, inzoga na caffeine ku munsi umwe, ibi byamurinze kuba yakwica umuntu.”

Ann Russell Miller akina amakarita

Akiri umugore muto Ann Russell Miller, yanywaga itabi, anywa inzoga akanakina amakarita, yaje kuba Ma soeur’ Mary Joseph wabayeho imyaka hafi 60 ari umugore w’i San Francisco ugendana n’ibigezweho witwa Ann Russell Miller

1px transparent line

Ann yatungiye umuryango we mu nzu nziza y’ibyumba icyenda yitegeye ikigobe cya San Francisco kandi azwiho gukunda kujyana inshuti ze mu biruhuko ku nyanja ya Mediterane n’ahandi.

Igihe kimwe yari mu matsinda atandukanye 22 yakusanyaga inkunga y’amafaranga ku banyeshuri b’abahanga, abatagira aho baba na Kiliziya Gatolika.

Umugabo we yishwe na cancer mu 1984, ahita atangira urugendo rurerure rwo gusaba kwemerwa mu babikira b’amategeko akarishye kurusha abandi ku isi.

Hashize imyaka itanu yatanze ibintu bye byose yari atunze yinjira mu muryango w’ababikira bitwa Sisters of Our Lady of Mount Carmel ahitwa Des Plaines muri leta ya Illinois.

Sister Mary Joseph inyuma y'ibyuma

Inzu y’abihayimana yabagamo yemerera abantu bacye kuyisura, nabwo bagatandukanywa n’ibyuma n’abo basuye. Aha ni ‘ma soeur’ Mary Joseph yasuwe

Ababikira b’aba-Carmelite babaho cyane cyane mu ituze. Ntibava mu bigo babamo, cyereka iyo ari ngombwa cyane nko kujya kwa muganga. Aba babikira bavuga iyo biri ngombwa gusa, bagaharira umwanya munini gutuza no gusenga.

Mark ati: “Yari umubikira udasanzwe, ntiyaririmbaga neza, kenshi yakererwaga kugera mu nshingano mu rugo rwabo akanatera ibiti imbwa z’urwo rugo nubwo bitari byemewe.

“Namubonye kabiri gusa mu myaka 33 ishize kuva yagera muri iyo nzu, kandi iyo ugiye kumusura ntiwamuhobera cyangwa ngo umukoreho. Muba mutandukanyijwe n’ibyuma.”

Abana 10 ba Ann kuva iburyo ujya ibumoso ni umukuru kugeza ku mutoAbana 10 ba Ann kuva iburyo ujya ibumoso ni umukuru kugeza ku muto

Ann yari afite abuzukuru 28, bamwe ntiyigeze ahura nabo kandi yari afite abuzukuruza barenga 12, bo nta n’umwe yigeze aterura.

Yaryamaga ku gitanda cy’urubaho ruriho agafariso gatoya mu cyumba gitoya cyane, naho ku manywa akambara ikanzu y’ikigina na sandali, ibintu bihabanye cyane n’ubuzima bw’agatangaza kandi buhenze yabagaho mbere.

Ku isabukuru ye y’imyaka 61, Ann yakoresheje ibirori yatumiyemo abantu 800 kuri Hilton Hotel i San Francisco ngo asezere ku nshuti n’umuryango.

Bariye ibiryo bihenze byo mu nyanja, bumva muzika bacurangiwe ako kanya ndetse Ann bivugwa ko yari yambaye ikamba ry’indabo anihambiriyeho ‘igipurizo’ cyanditseho ngo ‘ndi hano’ kugira ngo abantu babashe kumubona bamusezereho.

Yabwiye abo yatumiye ko imyaka ye 30 ya mbere yayihariye ubwe, indi 30 akayiharira abana be, ko igice cya gatatu cy’ubuzima bwe agiye kugiha Imana. Umunsi wakurikiyeho yafashe indege ijya Chicago kuba mu nzu y’ababikira akitwa Mary Joseph.

Ann Russell Miller n'umugabo we Richard MillerAnn akiri muto yari afite inzozi zo kuba umubikira, ariko aza kubona urukundo abana n’umugabo we Richard Miller

Mark ati: “Yavutse mu myaka ya 1920 apfa mu muri za 20 mu kinyejana gikurikiyeho.

“Nizeye ko andamukiriza data.”

Ivomo: BBC