Ngoma: Akurikiranweho kwica kinyamaswa uwo yitaga inshuti ye

Ku wa 08 Kamena 2021  Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye mu mizi umugabo ukekwaho kwica umugabo wari inshuti ye yarangiza akamujugunya  mu musarani.

Ku italiki ya 23/05/2021 inzego z’ibanze zahaye amakuru urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ko mu mudugudu wa Nkoyoyo , mu kagari ka Basagara , mu Murenge wa Mushikiri ko hari umuntu wishwe akajugunwa mu musarane uherereye mu Gishanga bahingamo umuceri.

NPPA itangaza ko baje gusanga ari uwitwa Nizeyimana Joseph wishwe ku italiki ya 21/05/2021. Hatangiye iperereza rigaragaza ko yishwe n’umugabo w’ inshuti ye. Mu ibazwa uwo mugabo  yarabyemeye, asobanura ko yamukubise igiti mu mutwe yikubita hasi. Abonye aguye ananiwe kubyuka afata isuka ayimukubita mu musaya no mu mutwe aranegekara. Yarongeye afata ikibuye kinini akimukubita mu mutwe ahita apfa.

Yahise amucukura ahantu amujugunyamo araahataba nyuma y’ iminsi 2 yumvise hatangiye kunuka aramutaburura ajya kumujugunya mu musarane uri mu gishanga gihingwamo umuceri.

Uyu mugabo naramuka bahamwe n’ icyaha azahanwa n’ ingingo ya  ingingo ya  107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.