Abategetsi muri Afurika bashobora kuba bagiye kwiruhutsa kubera Bensouda

Laurent Bagbo, Omar al-Bashir, Jean Pierre Bemba, Bosco Ntaganda ni bamwe mu batawe muri yombi bigizwemo uruhare na Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-ICC.

Ku bw’ubuyobozi bwe muri uru rukiko nibwo humvikanye amakuru ko Afurika yunze ubumwe ishaka gatanya na ICC kuko ngo ibona urwo rukiko rwibanda ku bayobozi ba Afurika ntirebe ahandi, gusa ni umugambi wari witezwe mu nama yabereye i Kigali ariko utaragezweho.

Uyu mugore uvugwaho kutarebera abahungabanya uburenganzira bwa muntu muri Afurika, cyane cyane abayobozi b’ibihugu byayo agiye gusoza inshingano yari afite muri uru rukiko.

Ni inshingano zikomeye arukozemo  imyaka isaga 20. Uyu munya-Gambia, arasoza izo nshingano tariki ya 16 Kamena 2021. Mu myaka hafi 20 amaze mu rukiko rwa ICC,  icyenda muri yo yari aruyoboye. Agiye gusimburwa n’umushinjacyaha w’umwongereza, Karim Khan, uzwi mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bwa muntu.

Fatou Bensouda
Fatou Bensouda

Muri kwa kutajenjekera abakekwaho ibyaha, Bensouda mbere yuko arangiza inshingano ze yasabye leta ya Sudani gutanga i LaHaye abagabo bane barimo Omar al-Bashir, bashinjwa ibyaha byo mu ntambara bakoreye mu ntara ya Darfur.

Fatou Bensouda yabisabiye mu kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano kuri uyu wa gatatu.

Bensouda yavuze ko Sudani ikwiye kwerekana ko ari Sudani nshya by’ukuri. Yavuze ko abo bagabo bane bashakishwa basanzwe bari mu maboko ya leta ya Sudani kandi ko ntacyo abona cyababuza gushyikirizwa CPI.

Bensouda yabitangaje nyuma y’urugendo rwe rwa mbere mu ntara ya Darfur.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yavuze ko leta ye y’inzibacyuho yiteguye gukorana n’urwo rukiko. Gusa kugeza ubu nta n’umwe mu bakekwa gukora ibyo byaha uragezwa imbere y’uru rukiko.

Bensouda ni inde?

Wikipedia yanditse ko Fatou Bom Bensouda yavutse tariki 31 Mutarama 1961 i Banjul muri Gambia. Ni umunyamategeko wabaye umushinjacyaha wa ICC kuva mu 2012.Yavukiye mu muryango w-aba-Islam aho abagabo baho bemerewe gushaka abagore barenze umwe. Se usanzwe ari umukozi wa leta afite abana 6, barimo Fatou bavuka ku mugore wa mbere (ukora muri resitora y’ikigo cy’ishuri) n’abandi 7 bavuka kuwa kabiri.Bensouda wabyirutse yanga akarenganeAkiri umukobwa ubyiruka yitangiye ibyo kurengera abantu mu by’amategeko, cyane yunganiraga abagore mu manza. Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yatsinze neza  yabaye umwanditsi w’urukiko i Banjul. Leta yamuhaye buruse(inguzanyo yo kwiga) akomereza amategeko muri Nigeria hagati y’imyaka 1982-1986  muri kaminuza ya Ife yitwa Université Obafemi-Awolowo. Nyuma yiga  muri Nigerian Law School (ishuri ry’amategeko)riri i Lagos, maze mu 1987, abona dipolome y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko.Yaje kwiga mu mashuri nka International Maritime Law Institute iri i Malte, ni ishami rya Loni. Nyuma leta y’u Bufaransa yamuhaye dipolome yuko yaminuje mu gifaransa(diplôme d’études en langue française -DELF).

Mu 1987 yinjiye mu rugaga rw’abavoka mu gihugu cye. Muri uwo mwaka leta yamugize umujyanama, mu 1994 agirwa umushinjacyaha.

Umugore wakanyujijeho ku bwa perezida Yahya Jammeh

Nyuma yuko Yahya ajya ku butegetsi ahiritse ubundi mu 1994, Bensouda yabaye umujyanama wa perezida mu by’amategeko.Mu 1996 yagizwe umushinjacyaha wihariye, kugeza mu 1998 aho yagizwe umushinjacyaha mukuru ndetse na minisitiri w’ubutabera.Ubwo leta ya Yahya Jammeh yaregwaga ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu, Bensouda we yahakanye ibyo yashinjwaga muri guverinoma yakoragamo.Nyuma yo kuva muri guverinoma yafunguye inzu nk’umwavoka wikorera ukorana n’abandi.

Mu 2002 yabaye umujyanama mu by’amategeko n’uwungirije umushinjacyaha mukuru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Guhera mu 2004 yabaye umushinjacyaha wungirije muri ICC yungirije Luis Moreno Ocampo, nyuma yaje kumusimbura  mu Kuboza 2011. Icyo gihe yatoranyijwe n’ibihugu 120 bigize urukiko atoranywa mu bakandida 52 bari bahataniraga uwo mwanya.

Mu 2019 Amerika yamuhagarikiye viza yo kujya muri icyo gihugu kubera ko yari yatangiye ankete ku bikorwa by’abasirikare ba Amerika muri Afghanistan.

Uyu mugore wagiye afatirwa ibihano bitandukanye na Amerika ari mu bantu 100 bavuga rikijyana mu 2012 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Time. Ikinyamakuru Jeune Afrique cyamushyize mu bagore 50 muri Afurika bakora akazi kabo neza.

Bensouda yashakanye n’umugabo w’umunya Maroke ukomoka muri Gambia. Babyaranye abana babiri barimo umuhungu we George w’imyaka 33 wiciwe muri Amerika mu 2017 ku bijyanye n’ibiyobyabwenge.

1 thought on “Abategetsi muri Afurika bashobora kuba bagiye kwiruhutsa kubera Bensouda

Comments are closed.