Uko uruganda Ingufu Gin Ltd rwarenze urucantege rugacuruza n’imahanga
Uyu munsi hari abantu bafata ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda nk’ibitujuje ubuziranenge bagaha agaciro ibikomoka mu mahanga, nyamara hari n’ibyo ayo mahanga yohereza muri Afurika ikerura ko bitemewe kunyobwa iwabo.
Kugaragaraza ko ibinyobwa mvarwanda nabyo byujuje ubuziranenge ni akazi gakomeje gukorwa n’uruganda Ingufu Gin Ltd rwashinzwe rugamije gukemura ibibazo bitandukanye
Umuyobozi w’uru ruganda rukorera mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi Ntihanabayo Samuel avuga batangije uru ruganda mu rwego rwo guhesha agaciro ibikomoka mu Rwanda bikomeje gutanga umusaruro. Agira ati “ Habayeho gahunda ya leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda), leta itujyana mu bihugu bitandukanye kwiga. Hari ikibazo ko ibyo binyobwa byaturukaga mu bindi bihugu byarimo imbogamizi irimo kutabibonera igihe uko babishaka, duhitamo gutekereza ko natwe dushobora kubikorera hano kandi tukabikora mu buryo bw’umwuga, burambye, igihugu kikaruhuka iby’uko abantu bateze amaso hanze ngo babibone.”
Nyuma yo gushing uruganda avuga ko bagiye bahura n’imbogamizi bagihanganye nazo uyu munsi zirimo abakunda ibyakorewe hanze bagasebya ibikorerwa mu Rwanda . Ati “Urugendo ntabwo rwari rworoshye kuko kugirango uzakore ibintu bimeze gutya. Nk’izi nzoga ubona ziri ku rwego mpuzamahanga, kugirango uzazishyire ku isoko abanyarwanda baziyumvemo cyane ko bakunze kumva ngo ibivuye hanze nibyo biba byuzuje ubuziranenge, byadufashe igihe kirekire; gusobanurira abanyarwanda, gusobanurira abaguzi, natwe ubwacu kubyiyumvamo yuko twiyubakamo icyizere uko bizagenda kose kandi ko tuzashobora kujya ku isoko kandi tugahangana n’izindi nzoga ziva hanze mu bindi bihugu.”
Uru rugamba ngo rwafashije uru ruganda ubucuruzi bufata intera ku buryo uyu munsi rucuruza no ku isoko mpuzamahanga. Kugera kuri urwo rwego ngo babifashijwemo na leta yatangiye ibahugura ibashisikariza gukora ibicuruzwa mvarwanda ndetse n’urugaga rw’abikorera.
Umuyobozi w’uru ruganda bwana Ntihanabayo abivuga atya “Turashimira leta yuko yadufashije muri urwo rugendo, aho twabaga nk’abatsikiramo gato batugiraga inama bataduciye integer, ndetse n’urugaga rw’abikorea (PSF) yaradufashaga mu kutugira inama….. Ibinyobwa byacu mu byose birahari mu bihugu duhana imbibi nka Congo Kinshasa, Uganda, tz na Kenya no mu Burundi, uhageze ibicuruzwa byacu ushobora kubihasanga.”
Iyo ntambwe rwateye niyo iri gutuma uru ruganda rwagura ibikorwa byarwo mu nyubako igezweho iri haruguru gato ya Nyabarongo ku muhanda Kigali-Muhanga. Ni inyubako izakoreramo uruganda ariko ikaba n’ububiko bwarwo buzarufasha kuzigama amafaranga Ntihanabayo yavugaga ko amenshi mu yo binjizaga yajyaga mu gukodesha ububiko.
Uko kwagura ibikorwa bizatuma hari abakozi basaga 40% biyongera kubo uru ruganda rusanganywe, barimo 104 bafite akazi gahoraho n’abandi basaga 40 bifashisha mu gihe akazi kabibategetse.
Uru ruganda rufite imbogamizi z’abafata amacupa ariho ibirango byarwo akaba yashyirwamo ibindi binyobwa, ibibazo byateza bikaba byakwitirirwa uru ruganda.
Uru ruganda rumaze imyaka ine rukorera mu Rwanda, by’umwihariko rutanga akazi ku batuye Kamonyi n’abaturuka hirya no hino mu Rwanda. Rufite icyangombwa kirwemerera gukora ibinyobwa bisembuye byo mu bwoko bwa liqueur (soma likeri) bicuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda, ndetse byanafashije kuziba icyuho ubwo ibinyobwa nk’ibyo birimo ibyari bimenyerewe ku isoko ry’u Rwanda byaturukaga muri Uganda byahagarikwaga kwinjizwa kubera ibibazo biri mu mubano w’icyo gihugu n’u Rwanda.