Leta isanga gushyingiranwa by’igihe kirangira atari iby’i Rwanda

Gusezerana kubana by’igihe gito, cyangwa gusezerana kuri kontara y’igihe runaka bimenyerewe muri Amerika n’i Burayi, hari ababibona nka kimwe mu bisubizo bishobora gucogoza ikibazo cy’ubwicanyi na gatanya bigaragara mu muryango nyarwanda, ku ruhande rwa Leta itangaza ko atari iby’i Rwanda.

Umwaka wa 2020 ndetse n’iyayibanjirije yagaragayemo ubwicanyi butandukanye bwavuzwe hagati y’abashakanye, abana bica ababyeyi n’ababyeyi bica abana babo. Ku ruhande rw’abashakanye hari abavuga ko ubwo bwicanyi butafata intera bwacogozwa no gushyingiranwa by’igihe kirangira, kuko hari abasanga biterwa nuko abantu baba barambiranye; bityo ngo bagirana ikibazo bashobora kwihangana, imyaka runaka basezeranye yashira bagatandukana. Hari n’abakomoza ku buryo amategeko y’u Rwanda atoroshye mu bijyanye no guha gatanya ababifuza.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette aherutse kuvugira mu kiganiro Dusase inzobe ko bigoye ko byakorwa, ndetse ko butaba ari uburyo bugamije kubaka umuryango, bamwe bita ko atari iby’i Rwanda nkuko bikunze kuvugwa ko umuco udahuye n’uwo mu Rwanda atari uw’i Rwanda.

Ati “Ngirango twebwe nka Minisiteri icyo tureba kandi turagendera mu mujyo w’igihugu, ni ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye. Uwo muryango rero ntabwo twifuza kuwubaka mu mwaka umwe, mu myaka ibiri, mu myaka itatu, itanu se, icumi se ngo ejo ube wasenyutse. Ni umuryango twifuza kubaka kuva ugishingwa, kugeza abawugize, ubuzima bwabo nyine igihe bazasazira. “

Yungamo ati “Aho rero ntabwo ntekereza ko icya kontara cyaza gukemura ibibazo dufite mu muryango, kubera icyo umuryango uba ugamije abantu bajya gushinga urugo. Niba hatangiye kuzamo ngo dusinye imyaka ibiri cyangwa itatu, bitandukanye na rwa rugo na wa muryango twifuje. Ni igihugu ari muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi n’ahazaza h’igihugu mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, tunemera ko ari wo shingiro kamewe y’igihugu. Icyo gihe rero umuryango nutangira gushyiraho imyaka runaka ukaba wasenyutse ntabwo byaba bigendeye muri wa murongo w’umuryango twifuza.”

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatorika mu Rwanda nayo isanga ibyo atari iby’i Rwanda, Habyarima Beatha, ukora muri Komisiyo ishinzwe umuryango muri kiliziya gatorika, akaba n’umwe mu bagize kominote ya Emmanuel abivuga atya:

“ Harimo kuzirikana ikintu imbaraga wagishoyemo n’ibyiza by’imbuto zacyo, ushoye ikintu mu mushinga w’imyaka ibiri wikwifuza kugirango ubone imbuto zifite uburambe bw’ubuzima bwose. Icyo ni ikintu abantu bagomba gutekereza, kuko hari igihe abantu bavuga ngo reka tugire gato kugirango mvanemo akanjye karenge, ariko mu by’ukuri nta n’imbuto ifatika yashakaga.”

Akomeza agira ati “Ku bijyanye n’amasezerano y’igihe gitoya, ku ruhande rwa Kiriziya bwo nta n’ubwo byanashoboka, ariko na none  mu ruhande rugari, ni ngombwa kubitekerezaho, biramutse binabayeho inkurikizi… ese abana bavuka muri ya myaka mikeya, bagiye kuzagira ihungabana bitewe n’ubutane bw’ababyeyi babo, batumva ibibazo byabo, abo bana bazubaka igihugu? Ese abo bandi n’ubundi bari kugenda bagakozamo akarenge kamwe ariko agahita akavanamo, uretse no mu rugo n’ahandi iyo stabilite(guhama hamwe cg gushinga ibirindiro) irahari? Ese igihugu kizabasha kubakwa gute n’abantu batifitemo iyo stabilite interieure (kuba muri we atekanye mu byo yiyemeje gukora)?”

Habyarimana avuga ko icyo muntu atiyememeje ku buryo bweruye atazakigeza ku ndunduro yacyo. Agasanga ari ngombwa kwiyemeza kugirango ugire ikintu ukora.

Ati “Ni umuco wacu, nyarwanda wo kwiyemeza kugera ku ndunduro ku buryo ushatse kugira urugo rwiza rutekanye, rushoboye, ntabwo wabigeraho nta mbaraga zifatika washyizemo. Bityo rero ayo masezerano y’igihe gitoya nta kintu yatuzanira na gitoya.”

Aho kugirango abantu bicane batandukana?

Minisitiri Bayisenge agisubiza atya “ Birashoboka”

Yungamo ko na kera nubwo bitagaragaraga, ariko hari abo byangaga burundu, hakabaho ko batandukana. Ati “Icyo twifuza ni amategeko aziraho  niba hari abananiranye,  bananiwe kugenda mu murongo twifuza, abo ngabo nk’abari muri sosiyete ntibabura nubwo tugerageza kubagabanya, ariko sicyo twifuza. Icyo twifuza ni umuryango uri hamwe , utekanye, urera abana Imana ibahaye, bakabakuza nabo bakazashinga ingo zabo bagakorera igihugu. Ariko aho byarenze ihaniro aho kugirango batemane, aho ngaho ntabwo wavuga ngo umuntu ajye gupfa byanze bikunze, ariko sicyo twifuza (batandukana).”

Habyarimana asaba ko abagiye kubana bagomba kuganirizwa birambuye ku bijyanye n’amategeko n’uburyo butatu abagiye gusezerana bagomba guhitamo bumwe muri bwo.

Avuga kandi ko kiriziya yateguye inyigisho z’igihe kirekire zigenewe abagiye kubana ndetse na nyuma yo kubana bagakomeza guhabwa izo nyigisho.