Congo Kinshasa: Tshisekedi yababariye abagize uruhare mu iyicwa rya Perezida Laurent Kabila

Abagabo babiri bahamijwe icyaha cyo kwica uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Laurent-Désiré Kabila mu myaka 20 ishize bagiriwe imbabazi, hamwe n’abandi bari bahamijwe icyaha kimwe.

N’ubwo Perezida Kabila yarashwe n’uwamurindiraga ubuzima, babiri mu bategetsi be bo hejuru, Col Eddy Kapend na Georges Leta, bagize uruhare muri iryo yicwa.

Mu kwa gatandatu k’umwaka ushize, Perezida Félix Tshisekedi yagabanyije igihano cy’urupfu bari bakatiwe.

Izi mbabazi zitanzwe mu gihe hari ukutumvikana hagati ya Perezida Tshisekedi n’uwo yasimbuye ku butegetsi, akaba ari umuhungu wa Laurent Kabila wishwe ari we Joseph Kabila.

Joseph Kabila yafashe ubutegetsi nyuma y’urupfu rwa se mu 2001, akaba yarayoboye Congo mu gihe cy’imyaka 18, mbere y’uko Perezida Tshisekedi atsinda amatora yo mu kwa cumi na kabiri 2018.

Nubwo bwari bwo bwa mbere habaye uguhererekana ubutegetsi mu mahoro kuva mu myaka hafi 60 yari ishize, abatari bake mu bafite uruhare mu buzima bwa politike ya Congo bamaganye ibyavuye muri ayo matora.

Hari benshi bazi ko uyu mukuru w’igihugu mushya yagiranye amasezerano yo mu ibanga na Joseph Kabila, kugeza n’ubu agifite ingufu nyinshi mu gihugu.

Eddy Kapend
Col. Eddy Kapend ahakana ko yateguye iyicwa rya Perezida Laurent Kabila

Giscard Kusema, umwe mu bashinzwe kumenyesha amakuru mu biro by’umukuru w’igihugu, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ( AFP) ko Col. Kapend hamwe na bamwe mu bo bafunganywe “bagiriwe izo mbaraga n’umukuru w’igihugu..ikaba ari ingingo ireba benshi ….”.

Col. Kapend yaravugaga rikijyana cyane kuri Perezida Laurent Kabila, dore ko yari umuyobozi w’ingabo za Congo. Urukiko rwasanze ari we wateguye iyicwa rye, afatanyije n’abandi bari bashinzwe umutekano wa Laurent Desire Kabila , harimo n’uwari ashinzwe ibiro by’ubutasi icyo gihe, Georges Leta. Bombi bahakana ko hari uruhare babigizemo.

Uretse Eddy Kapend, na Nono Lutula,wahoze ari umujyanama udasanzwe mu by’umutekano wa Muzehe Kabila hamwe na Georges Leta hamwe n’abandi bahamijwe icyo cyaha, uko bari 28  bagiriwe imbabazi. Ni mu gihe abahamijwe icyaha bari 39 ariko 11 bagapfira muri gereza. Abakiriho uko ari 28 bagiye kuvanwa muri gereza ya Makala bajye mu miryango yabo, gusa 5 muri bo bari baherutse guhabwa imbabazi, bityo hazafungurwa 23 bari bagifunze.

Felix Tshisekedi
Félix Tshisekedi yatsinze amatora yo mu kwa cumi na kabiri 2018 yabayemo ibibazo ashyikirirwa ubutegetsi ku wa 24 z’ukwa mbere 2019

Izi mbabazi zitanzwe nyuma y’ibyumweru bikeya Perezida Tshisekedi avanyeho ihuriro rye n’umugambwe wa Kabila usanzwe ari wo wiganje mu nteko ishinga amategeko nyuma w’umwaka wose barebana nk’injangwe n’imbega

Muri kino gihe, Perezida Tshisekedi arimo gushakisha imbaraga zatuma agira ingufu zikwiye mu nteko ishinga amategeko.

Laurent-Désiré Kabila yari yafashe ubutegetsi ku wa 17 z’ukwa gatanu 1997, avanyeho ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga mu ntambara yamaze amezi hafi arindwi, afashijwe n’ingabo cyane z’u Rwanda, Uganda na Angola, maze avana ku butegetsi uyu mukuru w’igihugu cyitwaga Zaire, iyco gihe yari amaze imyaka igera kuri 32 agitegeka.

Ubutegetsi bwa Perezida Kabila ntibworohewe kuko hashize iminsi mike imibanire  hagati yiwe na bamwe mu bamufashije gufata ubutegetsi, u Rwanda na Uganda, yajemo agatotsi  bituma haduka intambara ya kabiri mu 1998, intambara ivugwa ko yagizwemwo uruhare n’ibihugu icyenda, harimo Zimbabwe, Angola na Namibia byagiye kumufasha kurwanya abari bateye igihugu cye.

Yaje kwicwa kuwa 16 z’ukwa mbere 2001, amazeho imyaka itatu n’amezi hafi umunani, maze inteko ishinga amategeko  yemeza ko umuhungu we, Joseph Kabila, amusimbura.

Joseph Kabila nawe yagiye kuva ku butegetsi amu matora yo mu 2018, amatora yabayemo ibibazo, akamaganwa na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila, cyane  Martin Fayulu avuga ko ari we wayatsinze ariko akanyagwa intsinzi.