2020: Urugomo mu Rwanda rwarazamutse

Umwaka ushize wa 2020 wakozwemo ibyaha bitandukanye, ariko ikiza ku isonga cyabaye gukubita no gukomeretsa cyiyongereyeho  40% muri  uyu mwaka ugereranyije na 2019.

Ibi byatangajwe n’Urwego ry’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) mu kiganiro zinduka cya Radio TV10 cyatambutse ku wa 30 Ukuboza 2020. umuyobozi ukuriye ishami ry’ubugenzacyaha muri uru rwego  Jean Marie Twagirayezu avuga ko mu mwaka wa 2020 icyaha kiza ku isonga ari gukubita no gukomeretsa.

Icyaha cya ruswa cyagabunutse ku kigero cya 3% muri 2020 ugereranyije na 2019. Muri 2020 hakozwe dosiye 338 zijyanye na ruswa mu gihe muri 2019 hari harakozwe amadosiye 351. Ibi ngo ni umusaruro w’ubukangurambaga butandukanye bujyanye no kwirinda ruswa.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretse cyariyongereye. Ubwiyongere bwacyo ntibugaragaza ko umuryango nyarwanda wabaswe n’ihohotera rikabije, ahubwo biterwa no kuba abantu barasobanukiwe uburenganzira bwabo n’umumaro w’inzego z’umutekano, ku buryo bahita bazigana byihuse.

Urutonde ry’ibyaha 10 byaje ku isonga 

1. Gukubita no gukomeretsa ku isonga, RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 14,474..

2. Ubujura ku mwanya wa kabiri, RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 13,620. 

3. Gusambanya abana ku mwanya wa 3 ,RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 4,432.
4. Ibiyobyabwenge ku mwanya wa 4 , RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 4,336.
 
5. Ibikangisho ku wa 5 , RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 3,078.
 
6. Guhoza ku nkeke uwo mwashakanye ku mwanya 6, RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 2,621.
 
7. Ubuhemu ku mwanya wa 7 , RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 1,847.
 
8.Kwihesha ikintu cy’undi ku wa mwanya 8 , RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 1,595.
 
9. Kwangiza imyaka ku mwanya wa 9 , RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 1,376 .
 
10. Gukoresha kugahato undi imibonano mpuzagitsina ku mwanya wa 10, RIB  yashyikiije ubushinjacyaha dosiye 1,855
 
Muri rusange ibyaha byose hamwe byakozwe mu Rwanda ni 52,131, RIB ivuga ko ibi aribyo byaha yakiriye ibikoraho iperereza ibikorera na dosiye izishyikiriza ubushinjacyaha umwaka ushize wa 2020. 

Loading