Kamonyi : Ni iki gituma abagore biganza mu bakozi ba Ingufu Gin Ltd?
Kenshi byumvikana abanyapolitiki n’abanyamateka bavuga ko abagore baguye bahezwa muri gahunda zitandukanye mu Rwanda, bagahererezwa mu mbere, nyamara uyu munsi bamwe mu bikorera bavuga ko babahaye agaciro, kugeza ubwo umubare wabo uruta uw’abagabo.
Urugero rwa hafi ni mu ruganda rukora ibinyobwa bisembuye byo mu bwoko bwa likeri(liqueur), Ingufu Gin Ltd ruherereye mu Murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, aho mu bakozi bahoraho bakabakaba 100 uru ruganda rukoresha, abagore ari 75.
Ni mu gihe usanga hari abikorera bashyira imbere gukoresha abagabo benshi bavuga ko aribo bashoboye cyane ku bijyanye n’imbaraga. Iby’uko abagabo barusha imbaraga abagore ndetse n’ibitekerezo ngo si ukuri nkuko byemezwa n’umuyobozi w’uru ruganda Bwana Ntihanabayo Samuel umaze igihe kirenga imyaka ine yitegereza ibi byiciro byombi bikora mu ruganda rwe.
Agira ati “Imbaraga n’ibitekerezo, ari abagabo ari abagore bose babihurizaho ku buryo ntawe urusha undi ubwo bushobozi”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko bubahiriza ihame ry’uburinganire, ari nako bashishikariza abagore byumwihariko gukomeza kwiteza imbere kurushaho.
Ati “Tubakangurira gukora kandi bizigamira. Urabona twabahaye akazi, tunongeraho kubashishikariza kwizigamira, birinda ko bapfusha ubusa umushahara bavana aha, bityo bigatuma bagira ejo habi. Dutera ikirenge mu cya leta mu guteza imbere umugore, kuko kumuteza imbere ari guteza imbere sosiyete by’umwihariko.”
Bamwe mu bagabo bakora muri urwo ruganda bavuga ko badaterwa ikibazo no kuba ari bake bageraganyije n’abagore bahakora, ahubwo ko bishimira ko na bashiki babo batera imbere kuko ngo hari ibigo bimwe na bimwe usanga bibavangura ntibibahe ako kazi.
Ku ruhande rw’abagore ngo kuba barahawe ako kazi bibereka ko nabo bashoboye, bityo ngo ntibapfusha ubusa ayo mahirwe.
Uwase Claudine ni umwe muri bo umaze imyaka ine akora akazi ko gupakira ibinyobwa bihakorerwa mu makarito.
Agira ati “ Abagore duhabwa agaciro, dufite n’ijambo kuko dufite umukoresha mwiza cyane utwubaha, uduhembera igihe, kandi akaduha amafaranga agira icyo atumarira. Iyo ndebye aho twari turi n’aho duhagaze twateye imbere.”
Ku ruhande rwe ngo yateye intambwe itatuma asubira inyuma. Ati “Mu buzima biramfasha cyane kuko mfite aho navuye, naje ndi umukene ntafite epfo na ruguru, ariko byaramfashije nsa neza, mbaho neza, ntasabiriza cyangwa ngo mbe nakwishora mu ngeso z’ubusambanyi ngamije kubona amafaranga yo kwibeshaho.”
Uwase akomeza avuga ko atari we wenyine, ahubwo na bagenzi be bagiye bakifashisha bakiteza imbere, baba ari abagore n’abagabo.
Ku mushahara ahembwa ngo hari ayo abika kuri konti, ndetse akaba afite igikorwa yahanze kimwinjiriza amafaranga ibihumbi 50 yinjiza buri kwezi, yavanye mu mushahara ahembwa.
Muri uru ruganda ngo harimo abagore batagira abagabo batunze imiryango kandi ngo babayeho neza babikesha ako gaciro bahabwa.
Muri rusange ngo bakora akazi gatandukanye, karimo ako mu buyobozi kugera kuri ba nyakabyizi.
Uruganda Ingufu Gin Ltd rukoresha abakozi bakabakaba 100 bakora akazi gahoraho n’abasaga 40 bakora nka nyakabyizi. Rufite intego yo kubongera ku kigero cya 40% mu gihe ibikorwa rurimo kwagura bizaba byarangiye.