Isosiyete Nyarwanda mu gukura abaturage mu icuraburindi ry’umwijima n’ubukene

Uyu munsi u Rwanda rufite amashanyarazi asaga megawati 224. Muri zo icya cumi cyazo gitangwa na sosiyete Nyarwanda ifasha abaturage muri byinshi birimo kubavana mu icuraburindi ry’umwijima ndetse no kubavana mu bukene, ariko izamura kurushaho abasanzwe bifashije.

Rwanda Moutain Tea, Sosiyete Nyarwanda yashoye akayabo mu bikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi hirya no hino mu Rwanda ndetse no kugitunganya mbere yuko cyoherezwa mu mahanga, ni umwe mu baterankunga bakomeye ba leta mu bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage.

Mu mpera z’umwaka ushize,  ni ukuvuga mu Kuboza 2020, iyi sosiyete iherutse gutaha uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ruherereye mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Nyagahondo, Umurenge wa Rugera, mu Karere ka Nyabihu rutanga magawati 9,8 rwubatswe mu mezi 18 rutwara miliyari zikabakaba 38 Rwf. Uyu munsi iyi sosiyete ifite inganda eshanu zitanga megawati zisaga 20, ni ingano nini y’amashanyarazi ndetse iza ku mwanya wa gatatu nyuma y’atangwa n’ingomero za Mukungwa na Nyabarongo.

Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Alain Kabeja, avuga ko ubwo bubakaga uru rugomero rwa Giciye I( ya mbere) bashakaga amashanyarazi yo gukoresha mu ruganda rw’icyayi, nyuma aho rwuzuriye ngo basanze umugezi wa Giciye ufite ubushobozi bwo gutanga ayisumbuyeho, bityo bahitamo kubaka izindi ngomero zifasha abaturage zirimo n’urwo rwuzuye.

Ni urugamba iyi sosiyete iri gufashamo u Rwanda ngo rugere ku ntego rwiyemeje yo kuba rwagejeje amashanyarazi kuri buri munyarwanda. Ni ukuvuga ko azava kuri magawati zisaga 224 zariho mbere y’Ukuboza 2020, akazagera kuri  megawatt (megawati) 556. Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zisaga 56.7% harimo izigera kuri 41.3% zikoresha afatiye ku muyoboro mugari naho 15.4% zikaba zikoresha ayiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni igikorwa, Rwanda Mountain Tea ishimirwa n’umuyobozi mukuru wa  Sosiyete Nyarwanda ishinzwe ingufu, REG, Bwana Ron Weiss, uvuga ko uretse kuba iyi sosiyete iha abanyarwanda amashanyarazi, igamije no gutuma abatera imbere kurushaho, kuko uko amashanyarazi azagenda yiyongera, ari ko igiciro cyayo kizagabanuka.

Agira ati “Muri iyi minsi turimo kongera ingufu mu majyaruguru n’i Burengerazuba. Ingufu zarwo(urugomero rwa Giciye III) zizakirwa n’umuyoboro mugari w’igihugu kuri sitasiyo iri kubakwa i Nyabihu. …Nkuko tubizi tuzabasha kugabanya igiciro cy’amashanyarazi kuko ari iterambere ry’igihugu, ku muturage no kuri buri wese.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,  Guverineri Munyantwari Alphonse uyobora intara y’i Burengerazuba yubatswemo uru rugomero  na we yemeza ko uretse gutanga amashanyarazi, bitanga n’imirimo yo mbarutso yo guhindura ubuzima bw’abaturage bukaba bwiza. Ibyo ngo bishimangirwa nuko umurenge wa Rugera uru rugomero rwubatsemo wabaye uwa mbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kuko abaturage babonye aho bavana amafaranga.

Urugomero rwa Giciye III ruriyongera yongera ku zindi ebyiri Rwanda Mountain Tea yubatse ari zo Giciye I na Giciye II zombi zitanga Megawati 4 buri rumwe, ndetse n’izindi ebyiri ikodesha ari zo Gihira itanga Megawati 1,7 ndetse na  Rugezi rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 2,6.

Rwanda Mountain Tea, sosiyete yatangiye ishoramari mu bijyanye n’icyayi mu 2006, ubwo leta yashyiraga mu bikora icyemezo cyo kwegurira abikorera ibikorwa bibyara inyungu byayo, ifite inganda esheshatu zihinga icyayi arizo, Nyabihu, Kitabi, Rubaya, Rutsiro, Mata na Gisakura. Iyi sosiyete yatanze akazi ku bantu basaga ibihumbi 25. Iyi sosiyete kandi yagiye itera inkunga koperative zitandukanye z’abahinzi b’icyayi b’aho ikorera, ku buryo bavuga ko yabateje imbere mu buryo bufatika, byatumye bamwe basezerera ubukene. Ibi byatumye aba bahinzi bafata iya mbere mu gusaba ko itegeko nshinga ryahinduka rigaha amahirwe Kagame Paul bashakaga ko akomeza kuyobora u Rwanda, kuko ngo imiyoborere ye no kureba kure yatumye bakirigita ifaranga.

Igice cy’urugomero rwa Giciye III
Ikindi gice cy’urugomero rwa Giciye III
Umuyoboro w’Igice cy’urugomero rwa Giciye III
Igice cy’urugomero rwa Giciye III
Uko uru rugomero rwa Giciye III rugaragara
Urugomero rwa Rugezi
Urugomero rwa Giciye II

Loading