Leta yavanyeho urujijo ku mikorere y’insengero muri iyi minsi

Inama y’abaminisitiri yateranye ejo hashize yanzuye ko amakoraniro rusange ahagaritswe mu gihe cy’iminsi 15, bityo bitera urujijo ku bijyanye n’imikorere y’insengero.

Abantu batandukanye babazaga niba insengero zizakomeza gukora muri iyi gahunda ya guma mu karere, nyamara amateraniro rusange atemewe mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 itangaza kiri kwandura abantu benshi muri iyi minsi.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umunyamabanga wayo muri Minisiteri y’Ubuzima Col Dr Mpunga Tharcisse yatangarije kuri RBA ko ku bijyanye n’insengero zizakomeza gukora ku munsi zagenewe, kandi hagakora izemerewe kuko ngo  ibyo Inama y’Abaminisitiri itavuzeho bikomeza kubahirizwa uko bisanzwe.

Asaba ariko abajya muri izo nsengero gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Umujyi wa Kigali uherutse gutangaza ko amadini n’amatorero ari kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Loading