COVID 19: Hari abakwemererwa gusezerana imbere y’amategeko

Minisiteri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof Shyaka Anastase avuga ko ibijyanye n’imihango y’ubukwe byahagaritswe muri iyi minsi mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19, nyamara ngo hari bamwe bashobora gufashwa bagasezerana imbere y’amategeko.

Ni mu gihe ubwo Guverinoma yatangazaga ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye kuwa mbere w’iki cyumweru yatangaje ko iyo mihango ihagaritswe kubera icyo cyorezo. Abari bafite ubukwe muri iki cyumweru ndetse no mu gihe kiri imbere basaga n’abacishiriza niba badashobora gusezerana ku murenge, ariko ibindi birori ntibibe byakorwa.

Prof Shyaka yabakuriye inzira ku murima ko bitemewe, kuko ibijyanye n’imihango y’ubukwe n’ibindi birori byose bijyanye nabwo byahagaritswe, gusa ngo hari abashobora gufashwa, ariko nabwo ngo ntibyitwe ibirori ahubwo bikaba serivisi nkuko hari izindi zikomeje gutangirwa mu biro bya leta.

Minisitiri Shyaka mu kiganiro yagiranye na bamwe mu banyamakuru, avuga ko hari igihe bishoboka ko bashobora gusezeranya abantu mu gihe nta yandi maburaburizo, atanga urugero rw’umuntu wafashe indege akava hanze agiye mu Rwanda gushyingirwa imbere y’amategeko kandi hari iminsi yari yaragenewe cyangwa yari yaragennye yo kumara mu Rwanda ngo uwo ashobora gufashwa agahabwa iyo serivisi.

Ibyo ngo bikorwa mu gihe nta yandi mahitamo, Shyaka abivuga atya “ Gushyingira abageni biri mu bikorwa byahagaritswe kubera covid-19, abari batuguye ibirori babisubike, bijye mu kwa mbere. Ntabwo twirengagije ko hari n’igihe bishoboka ko bashobora kuba nta yandi maburaburizo bafite(umwe yavuye hanze…), icyerekezo ni uko bihagarara, ariko mu gihe nta yandi maburaburizo, begere ubuyozbozi bw’inzego z’ibanze zibafashe. Si ibirori ni serivisi.”

Akomeza avuga ko uko gusezerana kugomba gukorwa hakurikijwe uko bigenwa n’itegeko ryuko buri mugeni aherekezwa n’abantu babiri.

Yungamo ko iby’icyo kibazo atari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge uzajya ubisuzuma gusa, ahubwo hari n’izindi nzego zizajya zimufasha.

Shyaka asoza asaba abari bafite ubukwe kwihangana bakazabikora mu ntangiriro z’umwaka utaha ariko ari bazima aho kubitegura bikaba byagira ababyanduriramo icyo cyorezo.