Uko u Rwanda rumaze kwiyubaka mu gupima coronavirus

U Rwanda ruvuga ko rumaze kubaka ubushobozi mu gupima Coronavirus kuko ngo ubwo rwari rufite bwari buke ugereranyije n’ubuhari uyu munsi.

Ibi ni ibyemezwa n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana. Yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirira kuri RBA nyuma y’ukwezi umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye ku butaka bw’u Rwanda.

Agira ati “Ubushobozi nabuvuga mu buryo bw’ingano y’abantu benshi bapima icya rimwe, ubu tugeze hafi ku mpuzandengo y’abantu nka 800 dushobora gupima ku munsi. Tumaze iminsi dutangaza imibare, hari aho twarenzaga 1000, hari n’aho tujya munsi gato, ariko icyo twifuza ni uko bikmeza bikiyongera cyane.”

Akomeza avuga ko mu cyumweru gishize bashobora gupima abantu basaga ho gato 500, ari uko ubushobozi bwariyongere. Yungamo ko ariko u Rwanda rutahereye ku busa kuko ngo iyi laboratwari yari yarateguriwe gupima icyorezo cya Ebola cyari kiganje muri Congo Kinshasa.

Ubushobozi bw’iyi labo ngo butuma iba mu za mbere muri Afurika zatangiye zipima Coronavirus mu buryo bwizewe. Mu gukomeza gutanga serivisi zirushijeho, yemeza ko bari kongera ibikoresho, ku buryo ubi hari ibyatumijwe hanze
“Hakaba hari ibikoresho twatumije bizafasha mu kongera umubare w’abapimwa ku munsi. Ibi kandi ngo bishobora no gushyirwa mu bitaro byo mu ntara bifite ubwo bushobozi.

Ibi bikoresho bifasha kugaragaraza abanduye iyi ndwara bakitabwaho hakiri kare, kuko uko batinda baba bongera ibyago byo guhitanwa nayo.

Ku bavurwa bagakira iyi ndwara itagira umuti cyangwa urukingo, Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwatangiye kongeraho ikindi kizaminini cyo kureba niba umubiri warakoze abasirikare bo kwirinda. Igipimo kindi kitashyirwaga mu byakorwaga mbere byo gusuzuma umuntu ubugira gatatu harebwa ko yakize iyi ndwara. Icyo kizamini kindi kigaragaza ko umuntu yakize virusi, ariko afite n’abasirikare (anticorps) bahagije bamurinda.

Mu Rwanda uyu munsi hamaze kugaragara abarwayi 136 barimo 54 bakize. U Rwanda rukomeje gahunda yo gushishikariza abaturage kumura mu rugo, mu rwego rwo kugirango hirindwe ubwandu bw’abantu bashya, bityo n’abanduye bakomeze kwitabwaho kugirango ibikorwa byose bibe byafungurwa nkuko byahoze.

N.D