Uko Rusesabagina yakomerekeje Bernard Makuza wari umuhungiyeho yavunaguwe, yagizwe intere

Bernard Makuza wahoze ari Minisitiri w’intebe na Perezida wa Sena y’u Rwanda avuga ko Paul Rusesabagina, uherutse gufatwa akekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, yabagiriye ubugome ndengakamere ubwo bari baramuhungiyeho muri hoteli des Mille Collines [Hôtel des Mille Collines] mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994.

Makuza icyo gihe wari umujyanama mu by’amategeko w’uwari Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe [wishwe mu 1994], avuga akaga gakomeye yahuriye nako muri iyi hoteli ubwo yayihungiragamo yakubiswe yagizwe intere, aho gutabarwa na Rusesabagina bari basanzwe baziranye, ahubwo ngo akamukomeretsa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA yagize ati “Nari nakubiswe, navunaguritse, abona mpingutse yari ahagaze aho binjirira…. rwose ni umuntu twari dusanzwe tuziranye, ariko arandeba, aravuga ngo “dore da, dore ba bakonseye ba Agatha. Aba bose n’abandi nibo baduteje ibi byago dufite ubungubu.”

Makuza akomeza avuga uko azi Rusesabagina nk’umuntu wararuwe n’amafaranga unakunda ikuzo mu buryo budasanzwe.

Gukunda ikuzo

Makuza agira ati “Navugako uriya mugabo ni umuntu uhumurirwa cyane n’ahantu hari amafaranga. Akaba ari nabwo buryo yaje muri Hoteli Mille Collines kuko ubundi yari asanzwe muri Hoteli Diplomates, akayibohoza kuko yambuye imfunguzo uwo bari bazisigiye, ariko kuva icyo gihe yahagera kugera dutangira kuhava nko mu matariki 29 Gicurasi 1994, yashyize ku nkeke rwose n’iterabwoba twebwe twari tuyirimo navuga ku kigero cya hafi ya bose, yabashyiragaho inkeke yishyuza amafaranga avuga ko nibatishyura abajugunya hanze, kandi icyo gihe Milles Colline yari ikikijwe na Ex FAR n’interahamwe birirwa bajagata baninjiramo.

Ibyo ngibyo njye nkabibonamo n’ikintu cy’ubugome kuko abantu bari mu kangaratete, bategereje ko bashobora no kwicwa umunota ku wundi (aseka). Iyo nkeke rero abantu bayibayemo, ariko akaba n’umuntu bigaragara ko ibyo yakoraga n’icyo gihe, byo gukata amazi, abantu bakanywa amazi ya pisine, we arimo gutekesha ananywa amazi ya yandi meza(ya hoteli), abandi badashishikajwe cyane no kurya cyangwa no kunywa ariko bashobora kwicwa umunota ku wundi.

Gukunda ikuzo

Makuza akomeza agira ati “Ariko ibyongibyo binajyana no gukunda ikuzo kuko byanamugize n’icyamamare hanze, mu bihugu by’amahanga, mu miryango mpuzamahanga.

Mu nkuru zagiye zisohoka zivuga ko Rusesabagina azwi cyane ku Isi kubera inkuru ye mu gihe cya Jenoside yashingiweho hakorwa filimi yamamaye ku isi yitwa Hotel Rwanda yasohotse mu 2004.

Nyuma, iyo filimi, yabanje kwerekanwa kuri stade Amahoro, yaje kunengwa ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida George W. Bush wa Amerika, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom”, n’ibindi.

[Muri Hotel Rwanda bavuga yuko Rusesabagina yarokoye abatutsi n’abahutu 1268 bari muri Mille Collines bashoboraga kwicwa].

Ahoza ku nkeke abamuhungiyeho

Makuza akomeza avuga ko , ‘umunsi ku wundi Rusesabagina yari umuntu wagiranaga imishyikirano myinshi, ubona buri munsi ari kumwe na bariya bayoboraga ingabo. Icy’ingenzi cyane ni uburyo yahozaga ku nkeke abari bahungiye muri iyo hoteli. Kuri we ntabwo yayifataga nk’ubuhungiro yayifataga nyine nk’uburyo agomba kubonamo amafaranga, kuko hari n’abayamuhaye, abari bayafite birumvikana kuko ntabwo abantu bahungaga bafite amafranga, ariko n’abandi batari bakeya bagiye bamusinyira impapuro zo kwemera kwishyura (reconnaissance de dette), ni uko nyine ubu zidashobora kugaragara, ariko kumva abantu bari muri ako kaga ukajya kibishyuza, ubundi habaho n’icyaha cyo gushyira ku nkeke cyangwa cyo kudatabara umuntu uri mu kaga.

Ubuhamya bw’abishyuzwaga

Dr Odette Nyiramirimo wari usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Rusesabagina, yigeze kuvuga ko yishyujwe serivisi zose yahawe muri Hotel des Mille Collines.

Ati “Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n’agasheki mu mufuka, nagasinyeho k’amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.”

Icyo gihe abatari bafite amafaranga ngo basinye mu gitabo bemera umwenda.

Gasamagera Wellars wageze muri iyi Hoteli iminsi ibiri mbere y’uko Rusesabagina ahagera, ubwo yari senateri mu 2011 ni umwe mu bashimangiye uko batswe amafaranga kugira ngo bahabwe icumbi.

Yagize ati “Nishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180 y’iminsi ine, ariko kuko nari mfite amafaranga make nyuma y’ibyumweru bibiri bahise bankura muri icyo cyumba.”

Icyo gihe ngo ibikorwa bya Rusesabagina byari ubucuruzi kurusha ubutabazi, ari nayo mpamvu abamuzi bahamya ko ibyo yakoze atari ibyo kwirata.

Bernard Makuza avuga ko ibyo Rusesabagina yakoze byagombaga kumugaruka. Ati ” Icyo navuga ni uko burya ikinyoma, ubugome bigera ho umunsi umwe umuntu akaba agomba kubisobanura imbere y’ubutabera.

RIB isanga ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera

Tariki 31 Kanama 2020, nibwo Urwego rw’ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB), rweretse Rusesabagina abanyamakuru.

Uru rwego ruvuga ko yafashwe binyuze mu bufatanye n’amahanga, ubu akaba ari mu maboko yarwo.

Rusesabagina arakekwa kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda …muduce dutandukanye tw’uRwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018 no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Kuboza 2018.

Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe hagikorwa iperereza ku byo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikirana byaha.

RIB ihereye ku ifatwa rya Rusesabagina ivuga ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera.

Makuza na Rusesabagina

Ubwanditsi

Loading