Trump yasuye umujyi wa Kenosha gushyigikira polisi nyuma y’iraswa ry’umwirabura Jacob Blake

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasuye umujyi wa Kenosha muri leta ya Wisconsin gushyigikira abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, nyuma yuko polisi irashe umwirabura w’umugabo bigateza uburakari n’imidugararo mu baturage.

Uyu perezida wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yavuze ko “iterabwoba ry’imbere mu gihugu” ari ryo ryateje “kwangirika” muri uwo mujyi.

Umujyi wa Kenosha wabayemo ibikorwa by’urugomo byamaze iminsi nyuma yuko polisi irashe mu mugongo Jacob Blake, Umunyamerika ukomoka muri Afurika, bigatuma ibice by’umubiri we bidakora (paralysie), ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa munani.

Amakusanyabitekerezo agaragaza ko Bwana Trump ari kugabanya icyuho hagati ye na Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate uri imbere ye mu kugira amahirwe menshi yo gutsinda amatora yo kwezi kwa cumi na kumwe.

 

President Trump ari Kenosha muri leta ya WisconsinAgeze i Kenosha, Perezida Trump yamaganye imyigaragambyo irimo urugomo(ifoto:Reuters).

Mu kwiyamamaza kwe, Perezida Trump ari gushimangira ubutumwa bw'”iyubahirizwa ry’amategeko n’umutekano”. Bwana Biden ashinja Bwana Trump kubiba amacakubiri ashingiye ku ivanguramoko

Mbere y’urwo ruzinduko rw’ejo ku wa kabiri rwa Bwana Trump, Bwana Biden – wahoze ari visi perezida w’Amerika – yagize ati:

“Imiriro irimo kugurumana kandi dufite perezida wongerera ubukana indimi z’umuriro aho kuzirwanya”.

Ni iki Trump yavugiye i Kenosha?

Perezida Trump yasuye ibice by’uwo mujyi byangijwe mu gihe cy’imyigaragambyo, harimo n’iduka ry’ibikoresho byo mu nzu nk’intebe n’ameza ryatwitswe icyo gihe.

Perezida Trump muri leta ya Wisconsin

“Ibi si ibikorwa by’imyigaragambyo yo mu mahoro, ahubwo rwose [ni] iterabwoba rya hano imbere mu gihugu”.

Bwana Trump yashyigikiye ibikorwa bya polisi y’Amerika, anashinja ibitangazamakuru kwibanda gusa ku byabaye “bibi” byarimo abapolisi.

Yagize ati: “Aba [abapolisi] ni abantu baba bari hafi guhera umwuka [bagorwa no guhumeka]”.

“Bari ku gitutu cyinshi. Kandi bashobora kuba bamaze imyaka 15 [mu kazi] batarigeze na rimwe bagaragaraho ikibazo na kimwe, nuko mu kanya nk’ako guhumbya bikaba ngombwa ko bafata icyemezo. Bafite kimwe cya kane cy’isegonda ngo babe bamaze gufata icyemezo”.

“Kandi baramutse bafashe icyemezo kitari cyo, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, barapfa cyangwa bagahura n’akaga gakomeye”.

“Kandi abantu bagomba kubyumva. Rimwe na rimwe [abapolisi] baba bari hafi guhera umwuka”.

Perezida Trump ntabwo yigeze agira icyo avuga cyo kwifatanya mu kababaro n’abakomerekeye mu bushyamirane na polisi, avuga ko yumva “ababajwe na buri wese uca [unyura] muri ibyo”.

Ariko yavuze ko atemera ko hari irondabwoko riri mu rwego rw’abashinzwe umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko.

Bwana Trump yavuze ko yohereje inkeragutabara – abahoze mu ngabo bitabazwa bibaye ngombwa – mu mujyi wa Kenosha, nubwo zagabwe na guverineri wo muri iyo leta ya Wisconsin, zafashijwe n’abashinzwe umutekano 200 bo muri iyo leta babitegetswe na perezida.

Yanavuze ko ubutegetsi bwe buzatanga hafi miliyoni 4 z’amadolari zo gufasha abacuruzi b’i Kenosha bangirijwe ibikorwa muri iyo midugararo, na miliyoni imwe y’amadolari igenewe abashinzwe umutekano bo muri uwo mujyi.

Abigaragambya bashinje abanyakavuyo baturutse hanze y’uwo mujyi kuba ari bo baje bakigarurira imyigaragambyo yabo bakoresheje urugomo.

Mu mpera y’icyumweru gishize, polisi y’i Kenosha yavuze ko abantu 105 mu 175 batawe muri yombi bacyekwaho ibikorwa by’urugomo muri iyo midugararo, bavuye hanze y’uwo mujyi.

Se wa Jacob Blake yavuze ko umuhungu we akigerageza "kuguma muri ubu buzima bukunzwe"
Se wa Jacob Blake yavuze ko umuhungu we akigerageza “kuguma muri ubu buzima bukunzwe”

Kuki Trump atahuye n’umuryango wa Blake?

Perezida Trump yavuze ko atahuye n’umuryango wa Blake kuko wari washatse ko haba hari abanyamategeko.

Ahubwo, Bwana Trump yavuze ko yishimiye kuba mu nama yagiranye n’abacuruzi n’abategetsi bamwe b’i Kenosha hari harimo abapasiteri b’Abanyamerika bakomoka muri Afurika bakorana ivugabutumwa na nyina wa Bwana Blake.

Pasiteri Sharon Ward yagize ati: “Ntekereza ko ari ingenzi kuba muri iyi nama hari abirabura bo gufasha mu gucyemura iki kibazo”.

Mbere yaho ejo ku wa kabiri, mu kiganiro na televiziyo CNN, Jacob Blake Snr, se wa Bwana Blake, yari yavuze ko ubuzima bw’umuhungu we ari ingenzi kurusha guhura na Perezida Trump.

Yagize ati: “Ntabwo ngiye kujya muri politike. Icyinshishikaje gusa ni umuhungu wanjye… Ntaho bihuriye no kwifotoza [hamwe na Trump]”.

Bwana Blake Snr yavuze ko ingingo z’umubiri w’umuhungu we zo guhera mu rucyenyerero kumanuka zikigagaye zidakora, agerageza “kuguma muri ubu buzima bukunzwe”.

Ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa munani, polisi yarashe Jacob Blake mu mugongo inshuro zirindwi ubwo yataga muri yombi uyu mugabo w’imyaka 29 agerageza kwinjira mu modoka abana be batatu bari bicayemo.

Inkuru ya BBC