Musanze: Hari bamwe mu bikorera biraye mu kwirinda COVID 19

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Bamwe mu bakenera serivisi zabikorera mu karere ka Musanze, bavuga ko bafite impungenge z’uko bashobora kwandura icyorezo cya COVID-19, bitewe na bamwe mu bikorera baho biraye ku bijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo zirimo; gushyira kandagira ukarabe aho bakorera, kubahiriza ibisabwa birimo intera ya metero no kwambara agapfukamunwa.

Hamwe na hamwe imbere y’inyubako z’abikorera mu mirenge igize aka karere, hagaragaraga ibikoresho bifasha mu kwirinda COVID-19, ni ukuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubwo iki cyorezo cyatangiraga kuvugwa mu bihugu bikikije u Rwanda. Icyo gihe ni nabwo leta yatangije ingamba zo kucyirinda, ariko ubu hari abadohotse ku bijyanye no kubyubahiriza muri aka karere.

Abagenda mu mirenge ya Nyange, Kinigi, Musanze, Muhoza na Cyuve yo mu karere bavuga ko uko amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo yubahirizwaga mu mezi ya Werirwe, Mata na Gicurasi uyu mwaka, atari ko bimeze muri iyi minsi.

Mukamana Alice wo mu murenge wa Kinigi agira ati “Muri iyi minsi usanga nk’inzu ifite imiryango itanu ikora, iba ifite kandagagira ukarabe aba ari nk’umwe cyangwa ibiri. Hari naho ugera ugasanga ntayihari. Yewe hari naho ubona amazi ariko ntubone isabune. Ibijyanye no kubahiriza intera isabwa byo biracyagoye kubyumva.”

Abatanga serivisi bemera ko badohotse, umucuruzi Umutoni Liliane (izina ryahinduwe) ukorera muri santere ya Kinigi avuga ko mbere haje inkundura yo kubibashishikariza ariko ubu bisa n’ibyibagiranye.

Ati “Mu minsi ya mbere twaguze kandagira ukarabe, bamwe turazibura ku isoko kubera abari bazikeneye benshi, ariko usanga n’izo twaguze ubu tutibuka kuzikoresha. Ni ukwibagirwa kubera kutabyitaho.”

Mugabo Claude wo mu murenge wa Muhoza, avuga ko abona kandagira ukarabe zitakigezweho, kuko ngo ushobora kuyishyira hanze, mu bantu nka 50 yakira, hagakaraba nka 5. Avuga ko kuba haraje imiti abantu bakaraba mu ntoki, hari ababyitwaje bakabisimbuza gukaraba amazi nyamara ngo niyo miti batayikoresha.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko butazihanganira abatubahiriza ayo mabwiriza, Umuyobozi wako Nuwumuremyi Jeannine agira ati “Ingamba zigomba kubahirizwa nta no gucogora kurimo, cyane cyane ko abandura bakomeza kwiyongera, ucogora ari kubwirizwa, uretse ko tutanakagombye kongera gukomeza kubabwiriza. Umuntu mukuru rwose azi ikibazo dufite ku Isi ndetse no mu Rwanda, ni byiza ko buri munyarwanda wese abigira ibye.

Uyu muyobozi yungamo ko badacogora mu bijyanye n’ubukangurambaga bukorerwa kuri radiyo, uko umuntu abonetse, ku modoka izenguruka itanga ubutumwa(sono mobile).

Uku guhwitura aba bikorera kandi ngo binajyana no kubahana, ku buryo ngo utubahirije ibyo gushyira kandagira ukarabe hafi yaho akorera iyo bamubonye bamufungira umuryango, uwo basanganye abantu batubahirije intera isabwa na we agahanwa.

Ati “Ibyo byose ni ingamba zituma abantu bakomeza kwibutswa mu buryo buhoraho ko bagomba kubahiriza ibisabwa.”

Ku bijyanye no gukomera kuri iyi suku ngo bashyize ahahurira abantu benshi ubukarabiro rusange. Atanga urugero ku isoko rinini rya Musanze n’iryimboga n’imbuto [bita Kariyeri], irya Kinigi, Byangabo na Kinkware ndetse no kuri gare ya Musanze.

Aho kandi ngo hashyizweho uburyo bwo gupima umuriro nka kimwe mu bimenyetso cya COVID-19.

Mu karere ka Musanze hari ibikorwa byabikorera birimo hoteli byagiye bifungwa mu gihe gito kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ubukarabiro bwo mu Kinigi ubwo bwari butararangira kubakwa
Aho gukarabira intoki hubatswe mu Kinigi bwamaze kurangira
Inyubako iri mu Kagari ka Menge nta kandagira ukarabe iriho

 

Inyubako iri Camp Muhoza hariho kandagira ukarabe imwe