Abaturage bavuga ko sosiyete sivile yabatereranye mu gihe cya COVID-19

Bamwe mu baturage n’abagize imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda bavuga ko isa n’iyabatereranye mu kubafasha guhangana n’ibibazo bitandukanye byatejwe n’Icyorezo cya COVID-19, yo ikavuga ko ntako kandi ari urugamba ikomeje ariko rusaba andi maboko.

Guhera tariki 14 Werurwe 2020, ubwo mu Rwanda hatangazwaga ku mugaragaro abantu ba mbere barwaye COVID-19, ibikorwa bimwe byarahagaze, nyuma abaturage bashyirwa muri guma mu rugo, bibateza ubukene, kugeza ubwo bamwe baryaga ari uko bagobotswe na Leta n’abafatanyabikorwa bayo barimo imiryango ya sosiyete sivile.

Nubwo hari imiryango yagobotse abo baturage, hari bamwe baturage bagaragaje mu kiganiro Isesenguramakuru rya RBA cyabaye kuwa Gatandatu, ko imwe muri iyi miryango ntacyo yigeze ibamarira mu guhagana n’ibyo bibazo.

Bamwe bavuga ko nta buvugizi yakoreye abakoraga muri za hoteli, utubari na resitora byafunze, bagatakaza akazi.  Muri rusange bayishinja kutagira icyo ifasha ngo abanyarwanda birinda COVID-19, kutagera mu cyaro ngo bafashe abaturage kucyirinda n’ibindi. Hari abayisaba kongera imbaraga mu byo ikora.

Iby’imbaraga zikwiye kongerwamo n’iyi miryango bigarukwaho na bamwe mu bagize iyi miryango barimo Busingye Anthony , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’urubyiruko AJPRODHO-JIJUKIRWA.

Avuga ko muri uyu muryango hagurutse bagatanga umusanzu wabo mu kurwanya COVID-19, kugeza ubwo ngo bahinduye inshingano zabo bakisanisha no kurwanya icyorezo, bareba ingaruka zacyo ku buzima bw’urubyiruko n’uko bagikumira, bafasha abo cyagizeho ingaruka, banahugura urubyiruko ngo rwivanamo imyumvire ko COVID-19 ari indwara y’abageze mu za bukuru, ariko ngo hari ahagikeneye imbaraga nko gukomeza gufasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Umunyamabanga Mukuru wa AJPRODHO JIJUKIRWA, Bwana Anthony Busingye

Na none asanga hari imwe yigira ntibindeba gakeya. Ati “Ntiturakora akazi neza uko bikwiye. Nk’abafatanyabikorwa ba leta twagombye natwe kuba izi ngamba tuzigiramo uruhare mu kuzishyiraho no kuzishyira mu bikorwa, tugafasha leta. Ndakeka ko tutarakora ibihagije ariko twarakoze.”

Akomeza avuga ko iyo miryango ikwiye no kureba ku bijyanye n’ibihano abantu bahabwa, ubundi bigenerwa abananiranye, ariko yareba agasanga abanyarwanda batarananiranye.

Yungamo ko bafite ubushobozi bw’imbaraga bukwiye kunganirwa n’ubwababashisha gufasha abaturage kuko ngouyu munsi bavuze ngo bagiye gufasha abanyarwanda[sosiyete sivile], atekereza ko mu cyumweru kimwe babageraho, gusa bakazitirwa nuko ubushobozi bwo kubikora budahagije. Ati “Tububonye twabageraho tukabigisha kandi bakumva neza ariki ikibazo ni icy’ubushobozi mu by’ubukungu”

Iby’uko leta ikwiye gufasha iyi miryango muri urwo rugamba byemezwa n’ Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi w’ikinyamakuru Value News, Bwana Umuhire Valentin avuga ko iyi miryango yagize uruhare mu guhangana n’iki cyorezo, ariko ngo hari imwe yagize uruhare rukomeye mu kumenyesha abanyarwanda icyo cyorezo n’uko bakirinda, kandi inarukomeje ariko ngo ikwiye gufashwa.

Ati “Sosiyete sivile nidahaguruka ngo ibikosore, COVID-19 iratumaraho abantu… sosiyete sivile ifite amafaranga ngo ikore ikiganiro cy’isaha kuri radiyo cyo kwigisha uko ako gapfukamunwa gakoreshwa, yabona miliyoni 6Frw asabwa ni iyihe? Leta nirebe uko yafatanya na sosiyete sivile kugirango igire ubwo bushobozi.

Umuhire Valentin (wicaye imbere) ari hamwe na mugenzi we Uwizeyimana Marie Louise

Yungamo ati “Naho ubundi nta muntu udafite ubushake bwo kugirango afashe kurwanya COVID-19, ariko njye ntekereza ko leta yareka kwivuna, kuko hari abandi bafatanyabikorwa bashaka gukora, ariko badafite ubushobozi, nirebe uko ibafasha….”

Itangazamakuru ryabaye rumwe mu nzego zigize sosiyete sivile zishimirwa ko zafashe iya mbere mu gutanga umusanzu waryo. Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro mu Rwanda, Pax Press, Bwana Albert Baudouin Twizeyimana avuga ko icyorezo kikimara kugaragara mu Rwanda urwo rwego rwihutiye gukoresha intwaro yarwo mu kugeza amakuru ku baturage y’uko giteye nuko cyakwirindwa, ndetse n’imwe mu miryango irahaguruka.

Ati” Nka Pax Press twihutiye gutegura amahugurwa y’ukuntu umunyamakuru ashobora gukorana ikiganiro n’umuntu urwaye, uko bafata ibikoresho byabo, uko bagomba kwirinda, uburyo bwo gucukumbura ukuri kw’inkuru birinda ibihuha kuko ibihuha birihuta kurusha virusi ubwayo…., bamenye inkuru nyazo aho ziva n’uzitanga(inzego zibishinzwe).

Albert Baudouin Twizeyimana, Umuhuzabikorwa wa Pax Press Rwanda

Yingamo ko habayeho uhindura gahunda, bakibanda ku nkuru zijyanye na COVID-19, icyorezo asanga cyarongereye akazi k’abanyamakuru, bityo agashima uburyo bitwaye muri uru rugamba rugikomeza nyamara nta bushobozi buhambaye bari bafite, nta buryo bwo kugera ku nkuru kuko ingendo zitashobokaga, kugera ubwo bamwe bitanga bakagenda n’amaguru ahantu harehare, bagamije gutanga inkuru ifasha abanyarwanda.

Ati ” Muri Pax Press twabahaye ibikoresho byo kwirinda, birimo udupfukamunwa ibihumbi bine ku banyamakuru, alukolo zo gukaraba, duhindura ingamba ngo tubone uko duhangana n’icyorezo.”

Umuvugizi w’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph avuga ko imiryango avugira yakoze cyane mu gihe cya COVID-19. Ati ” Imiryango itari iya leta yarakoze. Icyorezo kigitangira twarahuye, tubakangurira kwigisha abaturage kuri iki cyorezo. Dusaba no kwita ku ngamba ariko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.

 

Dr Nsengimana Joseph Ryarasa uvugira sosiyete sivile

Yongeraho ko hari imiryango yatanze ibikoresho byo kwirinda, iri mu rwego rw’ubuzima ikorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima mu kwigisha, gukurikirana ingamba zashyizweho zo kwita ku guhangana n’icyo cyorezo. Iyi miryango kandi ngo iri mu yatanze ibiryo ku miryango itari yishoboye.

Ikibazo nyamukuru gikwiye gushakirwa umuti ni icy’imiryango yagize ikibazo cy’ingengo y’imari kuko ngo nk’igera kuri 98% yafashwaga n’inkunga ituruka mu baterankunga batandukanye itari kuboneka muri iyi minsi.

Ni muri urwo rwego ihuriro ry’iyi miryango ryasabye leta ko yabatera inkunga, igashyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije imibereho myiza y’abaturage.

Umuhuzabikorwa wa Pax Press, Bwana Twizeyimana avuga ko hakwiye ihuzabikorwa ry’iyo miryango n’inzego za leta mu guhangana n’iki cyorezo, ariko ngo sosiyete yarahagurutse itera leta ingabo mu bitugu. Anasaba leta gufata ku ngengo yayo igafasha iyi miryango kugirango nayo iyifashe mu gushyira mu bikorwa politiki zayo zitandukanye bigoye ko yakwishoboza yonyine.