Abitabira inama n’ubukwe muri hoteli bagomba kuba bapimwe COVID-19
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, cyatangaje ko abitabira ibirori bitandukanye mu Rwanda birimo, inama, ubukwe, kwiyakira n’andi mahuriro bibera muri hoteli bagomba kuba bapimwe COVID-19.
Mu itangazo riri kugaragara ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko hoteli zigomba kwita ku bintu bitandukanye kuko zakira birimo ko abazigabiramo ibirori birimo ubukwe ndetse n’inama bagomba kuba bapimwe COViD-19 byibura mu masaha 72, ibipimo byagaragaje ko batayanduye. Ibi ngo bigomba gutangira tariki 28 Kanama 2020. Gusa ku babukora uyu munsi n’ejo bagomba kwerekana ko bakoresheje iri suzuma nubwo baba batarabona ibisubizo by’uko bahagaze. Gupimwa iki cyorezo bikorwa ku madolari 50 ya Amerika.
Abafite hoteli zizaberamo ibyo birori bagomba kohereza kuri kigo gishinzwe ibijyanye n’inama n’amakoraniro RCB, ibijyanye n’izina ry’ibirori bigiye kuhabera, igihe bibera, icyumba biberamo n’ubushobozi bwacyo, nimero z’abitabira ndetse n’amazina yabo.
Ikirenzeho ni uko ikigo RCB ari cyo kigomba gutanga uruhushya rw’uko ibyo birori biba.
Abitabira ibi birori kandi bagomba no kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yabaye tariki 26 Kanama 2020, hatangajwe ingingo ivuga ko ibijyanye n’inama n’amateraniro bizajya biba hubahirijwe amabwiriza y’inzego z’ubuzima mu Rwanda n’izindi zirimo RDB.
Hari abibaza niba amateraniro y’abasenga nayo atazasabwa kuba abayahuriramo batipimishije icyo cyorezo.
Ibi bibaye nyuma yuko leta y’u Rwanda ikajije ingamba ku bijyanye no kwirinda COVID-19.
Itangazo rya RDB