Rwamagana: Imodoka yishe abantu mu mpanuka idasanzwe

Mu karere ka Rwamagana habereye impanuka yaguyemo abantu batatu, hangirika imodoka nyinshi.

Impanuka yatewe n’imodoka ya Jeep Toyota Prado RAE 583N yari itwawe na Ruzindana Etienne w’imyaka 39 y’amavuko yavaga Nyagatare yerekeza i Kigali, hari ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Amakuru agera kuri The Source Post yagiye ahererekanywa ni uko ngo iyo modoka yageze hafi ya sitasiyo SP mu Mudugudu Plage, akagari Nyarusange mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana igonga umunyegare witwa Habimana Alphonse w’imyaka 30.

Abapolisi bari aho baramuhagarika yanga guhagarara arakomeza, ageze nko muri metero (800m) ita umukono wayo igonga Actros Mercedes Benz RAD806W yari itwawe na Kabango Iddi Hussen w’imyaka 20, irakomeza igonga moto TVS RF394G yari itwawe na Nshimiyimana Alphane w’imyaka 36, irakomeza igonga igiti cyari hakurya y’umuhanda igwa mu muferege uyobora umazi ku mihanda (Rigole)

Umunotari Nshimiyimana Alphane n’umugenzi yari atwaye w’umugore bahise bapfa .

Muri Jeep Toyota Prado RAE 583N hari harimo abantu batanu umwe muribo witwa Niyonsaba Aloys w’imyaka 42 yahise apfa abandi bane barakomereka.

Abakomeretse bikomeye ni Ruzindana wari utwaye imodoka ba Mugabo Vincent wari uyirimo w’imyaka 42.

Abakomeretse byoroheje ni Muhire Jean Claude wa 33 na Umugwaneza Emelyne wa 20

Abapfuye uko ari batatu bajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana
Abakomeretse nabo bajyanwe kuri ibi bitaro, barimo n’uyu mushoferi Ruzindana Etienne

Hangiritse n’ibinyabiziga bitandukanye iyo modoka yagonze

Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’uwari atwaye Jeep ari we Ruzindana Etienne.

Amakuru The Source Post yamenye ni uko ngo uwo Ruzindana azakurikiranwa avuye mu bitaro.

Uko imodoka yabaye

Loading