Ibihano ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze kubera abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

Leta y’u Rwanda iratangaza ko kuba abanyarwanda baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 byatumye umubare w’abayirwara wiyongera, bityo ingamba zo kuyirinda zikaba zakajijwe ndetse n’abayobozi bakaba bagiye guhagurukirwa.

Zimwe mu ngamba zakajijwe zatangajwe mu nama y’abaminisitiri yaraye iteranye, yagabanyije amasaha y’ingendo, agahagarika izihuza Umujyi wa Kigali hifashishijwe imodoka rusange n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yibutsa abayobozi ko bazajya bazira iby’itezuka ryo kubahiriza aya mabwiriza, hari mu makuru ya RBA.

Agira ati “Igishya kiri muri ibi byemezo by’inama y’abaminisitiri ni uko tugomba gukaza ingamba zo kuyashyira mu bikorwa, ariko ibyo birajyana nuko tugomba gukaza n’ibihano. Ndagirango mbonereho akanya nsabe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko nta rundi rwitwazo. Ahantu umuyobozi wese ari; yaba Meya, yaba umuyobozi w’umurenge, yaba uw’akagari, ifasi niwe uyibazwa, niwe uyikurikirana,  aho tuzajya dusanga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda coronavirus ridakorwa, n’ibyaha n’amabwiriza akomeza kubangamirwa. Ubwo uwo muyobozi na we azajye abibazwa, nagirango rwose byumvikane nta rundi rwitwazo. Bayobozi muyobore ifasi mushinzwe kandi muzirinde icyorezo cya Coronavirus.”

Abazajya bahanwa kandi ngo si abayobozi gusa kuko ngo n’abazafatwa bashinze utubari nk’uko byakorwaga biywaje resitora nabo ngo bazahanwa kandi igikorwa cy’ubucuruzi gifungwe.

Ati ” Utubari twose turafunze, uturi muri hoteli….resitora izahinduka akabari izahita ifunga nta yindi nteguza n’utwo bajyaga banyererana bakajyana mu rugo.”

Akomeza avuga ko amasoko, inzu nini z’ubucuruzi ari hamwe mu hahuriraga abantu benshi bagiye kugabanywa, abantu bakajya basimburana kuhinjira.

Imibare iyi minisiteri itangaza, ni uko mu kwezi kumwe hafashwe abantu bakabakaba ibihumbi 40 batahanye intera isabwa. Abatambaye udupfukamunwa bagera mu bihumbi 70, mu gihe hafi y’ibihumbi 60 bafashwe bagenda nyuma y’amasaha.

Minisiteri y’ubuzima isaba abantu guhindura imyumvire ikurikije ubwiyongere bw’abanduye, bagakurikiza amabwiriza yashyizweho kuko yazatuma ubwandu bugabanuka.

 

Loading