Ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina igifungo cya burundu

Ubushinjacyaba bwasabiye Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba igifungo cya burundu, ibyaha byose akurikiranweho ubundi byatuma akatirwa imyaka 170 mu gihe yaba iteranyijwe[gusa mu Rwanda ukatiwe ibihano byinshi ahabwa igisumba ibindi].

Ubushinjacyaha bwamusabiye iki gihano nyuma yuko ngo busanze ahamwa n’ibyaha 9 by’iterabwoba.

Gusabirwa iki gifungo cya burundu ni uko ubushinjacyaha busanga ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu ari nacyo gisumba ibindi mu Rwanda.

Rusesabagina yivanye muri urwo rubanza muri Werurwe 2021.

Rusesabagina aregwa ibyaha 9 bishingiye ku bitero byahitanye abantu byagabwe n’umutwe wa FLN mu Rwanda, umutwe Rusesabagina yagiye aboneka mu mashusho avuga ko ashyigikiye, kandi yemeje mu rukiko ko yoherereje amafaranga.

Abantu batandukanye biciwe ababo n’abagizweho ingaruka n’ibitero bya FLN mu Rwanda bagiye batangaza ko bategereje ubutabera mu rubanza rwa Rusesabagina.

Uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Komine Murama muri Perefegitura ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, mu Kagari ka Nkomero.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rusesabagina yakoraga muri Hotel Hotel des Diplomates, aho Jenoside igitangiye yagiye muri Hotel des Milles Collines, aba umuyobozi wayo.

Inyandiko ya Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga  ko yamenyekanye cyane ku bwo kwiyita intwari yarokoye abatutsi n’abahutu bari bari muri Hotel Milles Collines muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuhamya bw’abantu bitandukanije na FDLR barimo abari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwayo bwa gisilikare  wemeza ko RUSESABAGINA yakusanyije amafaranga hirya no hino mu mahanga akayoherereza FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu bitangazamakuru binyuranye, Rusesabagina yagiye yigamba kenshi kugira uruhare mu kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Amahanga yakunze gushyira igitutu ku Rwanda asaba ko arekurwa.

Ibyaha icyenda Rusesabagina akurikiranyweho

1. Kwemeza ko Rusasabagina ahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe utemewe gihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15

2. Ko ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 20

3. Icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 10

4. Icyaha cy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gihanishwa igifungo cya burundu

5. Icyaha cy’itwarwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

6. Icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

7. Icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo 25

8. Icyaha cy’ubwinjiracyaba bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25

9. Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba gihanishwa igifungo cy’imyaka 25