Rwanda-Uganda: Ikibazo cy’umusirikare wahererekanyijwe cyerekanye ko amakimbirane atarangiye

Ikibazo cy’umusirikare wa Uganda wageze ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe cyerekanye ko amakimbirane hagati y’ibi bihugu yari amaze igihe atuje ariko atarangiye.

Iki kibazo cyongereye inkuru zo guseserezanya hagati y’ubutegetsi bw’ibihugu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bibogamiye ku butegetsi, ibyo mu 2019 ubutegetsi bwombi bwari bwarumvikanye guhagarika.

Ku cyumweru ingabo z’u Rwanda zatangaje ko Pte Baruku Muhuba w’ingabo za Uganda kuwa gatandatu yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gace kegereye umupaka wa Uganda.

Hari nyuma y’inkuru z’ibinyamakuru muri Uganda byashinjaga ingabo z’u Rwanda “kwinjira ku ruhande rwa Uganda zigashimuta” umusirikare waho nkuko BBC yabitangaje.

Kuwa mbere, mu gikorwa cyo gusubiza Pte Baruku uruhande rwa Uganda, yabwiye televiziyo y’u Rwanda ko yari mu kazi hafi y’umupaka agahagarikwa n’ingabo z’u Rwanda zikamubwira ko yarenze umupaka akinjira mu Rwanda.

Yagize ati: “Narababwiye nti ‘sorry’ mureke nsubire muri Uganda kuko atari kure, barambwira ngo mbe ndetse, banshyira ‘cini ya ulinzi’…” nyuma bamushyikirije ababakuriye.

Ikinyamakuru NewVision kibogamiye ku ruhande rwa leta muri Uganda, kivuga ko ku cyumweru minisiteri y’ububanyi n’amahanga yandikiye iy’u Rwanda “iyiburira kwirinda igikorwa cy’ubushotoranyi nk’icyo mu gihe kiri imbere.”

Iki kinyamakuru gishimangira ko Pte Baruku yashimutiwe ku ruhande rwa Uganda, kandi muri iyo baruwa ya Uganda basabye ko arekurwa nta yandi mananiza.

Kuwa mbere mu gikorwa cyo kumusubiza iwabo, umwe mu bategetsi ba Uganda waje kumwakira yumvikanye avuga ko uwo musirikare “ashobora kuba yari aziko akiri muri Uganda ariko akisanga mu Rwanda” kuko imipaka idafite ibimenyetso hose.

Uyu mutegetsi yumvikana agira ati: “Turi abaturanyi, nta buryo twakwirindana kuko hari igihe n’uwanyu yazisanga yinjiye (iwacu) yibeshye”.

Ikimenyetso cy'urugabano rw'u Rwanda na Uganda
Ibimenyetso by’umupaka hagati y’u Rwanda na Uganda biboneka mu bice bimwe na bimwe by’umupaka/GETTY IMAGES

Abakurikiranira iby’aya makimbirane hafi bavuga ko ikibazo cya Pte Baruku Muhuba cyacyemuwe neza hirinzwe ikibi kurushaho, ariko cyerekanye ko mu gihe cy’umwaka umwe ushize amakimbirane yatuje ariko atarangiye.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize, Perezida Yoweri Museveni na mugenzi we Paul Kagame bahuriye ku mupaka wa Gatuna/Katuna baraganira.

Iki gikorwa cyagezweho nyuma y’inama z’abahuza no guhura kw’intumwa z’ibi bihugu hagamije gusoza amakimbirane yari amaze imyaka.

Gusa umwaka umwe nyuma ya bwo, biboneka ko umubano w’ubutegetsi bw’ibi bihugu utahindutse cyane, ibikomeza gushyira mu ngorane ubuhahirane, umubano n’imikorere ku babatuye ibihugu byombi.