Urukiko rwahagaritse inyongwa ry’abanyururu kuko habuze ubica

Urukiko rukuru rwo muri South Carolina/Caroline du Sud ya leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse inyongwa ry’abanyururu babiri kugeza igihe bahisemo uburyo bwo kubanyongamo hagati yo kwicishwa amashanyarazi cyangwa kuraswa.

Itegeko rishya riha uburenganzira abagiye kwicwa  guhitamo uburyo bukoreshwa mu gihe nta binini bihari nkuko BBC yabitangaje.

Ariko rero, kubera abayoboye gereza batarashyiraho itsinda ry’abarashi, urukiko rukuru rwahagaritse iryo nyongwa.

Byari bitegaanyijwe ko aba bagabo babiri bafunzwe, Brad Sigmon na Freddie Owens banyongwa muri uku kwezi.

Aba bagabo bahamwe n’icyaha cyo kwica bimwe uburenganzira bwo kunyongwa hakoreshejwe inshinge – kandi ari bwo buryo bari bahisemo – kubera ko abayoboye gereza batari bafite imiti isanzwe ikoreshwa.

Ubukene bw’iyi miti bwatumye ubu buryo bwo kunyonga buhagarikwa mu gihe cy’imyaka cumi muri iyo leta.

Iri tegeko rishya ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gushize ryashizweho kugira ngo baveho utunenge twari mu buryo bwahozeho bwo kudindiza inyongwa ryabo mu gihe iyo miti idahari.

Abashingwamanza bavuga ko kunyongwa hakoreshejwe umuyagankuba ari ubugome kandi ko ari uburyo butamenyerewe
Abanyamategeko bavuga ko kunyongwa hakoreshejwe amashanyarazi ari ubugome budakwiye. 

Kubera ko nta tsinda ry’abarashi ryari rihari, uburyo bwonyine bwo kunyonga abaciriwe imanza zo gupfa bwari buhari muri iyo leta bwari ubwo gukoresha amashanyarazi.

Abunganira Sigmon na Owens bamagana ubwo buryo, bakaba babwira urukiko ko abakiriya babo bafite uburenganzira bwo gupfa hifashishijwe inshinge zo kwica.

Bandikiye urukiko rukuru rwa Caroline du Sud bayisaba guhagarika iri nyongwa ry’aba bantu kugeza ibyo basabye byubahirijwe.

Kuwa gatatu urukiko rwumvise ubwo busabe rufata ingingo iborohereza, ikavuga ko abo bafungwa batahawe uburyo bwo guhitamo”uburyo bifuza kunyongwamo”.

Urukiko rwategetse ko nta bandi bazongera kunyongwa kugeza igihe hazashyirirwaho “inzira nyazo na politike ijyanye no kunyonga abantu hakoresheje itsinda ry’abarashi”.

Abayoboye iyo gereza bavuga ko bagiye kubinoza.

Urwego rushinzwe gereza muri Caroline du Nord kigira kiti: “Turimo kureba uburyo izindi leta zikora kuri ibi bintu. Tuzakomeza kumenyesha urukiko igihe tuzaba twashyizeho iryo tsinda”.

Amareta ane yonyene niyo yemera inyongwa hakorehsejwe umurwi w'abarashi
Leta enye zemera inyongwa hakoreshejwe itsinda ry’abarashi.

Caroline du Nord ni imwe muri leta enye anyonga abaciriwe imanza zo gupfa hifashishijwe itsinda ry’abarashi. Izindi ni Oklahoma, Mississippi na Utah.

Sigmon w’imyaka 63 yagombaga kunyongwa kuri uyu wa gatanu. Yari amaze hafi imyaka 20 yaraciriwe urwo gupfa inyuma y’aho mu 2002 yahamwe n’icyaha cyo kwica ababyeyi b’umukobwa yakundaga akoresheje inkoni ikoreshwa mu mukino wa baseball (bat/raquette).

Owens na we yagombaga kunyongwa ku wa 25 z’uku kwa gatandatu. Uyu mugabo w’imyaka 43 yaciriwe urwo gupfa mu 1999 ahamwe n’icyaha cyo kwica umukozi wo mu iduka ubwo yari agiye kwiba.