U Rwanda rwambuwe uburenganzira bwo kudasorera bimwe mu bicuruzwa rujyana muri Amerika

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo guhagarika amahirwe yo kudasora imyambaro n’inkweto bituruka mu Rwanda byari bifite ku isoko ry’Amerika mu rwego rw’amasezerano y’ubucuruzi yitwa AGOA.

Ni icyemezo cyatangiye gukurikizwa uyu munsi kuwa kabiri, taliki ya 31 Nyakanga 2018.

Ni igisubizo ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto bya sekeni cyangwa caguwa abacuruzi b’Abanyarwanda baguraga muri Amerika. U Rwanda rwakubye inshuro 12 imisoro ya gasutamo kuri iyi myenda, n’inshuro 10 kuri bene izi nkweto nk’uko byatangajwe na VOA dukesha iyi nkuru.

Muri Mata uyu mwaka Amerika yari yamenyesheje u Rwanda ko Perezida Trump ashobora gufata iki cyemezo nyuma y’iminsi 60 mu gihe rwari kuba rutisubiyeho. Icyo gihe, u Rwanda rwatangaje ko “gukuraho inyungu zarwo muri AGOA ari uburenganzira bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Nk’uko minisiteri y’ubucuruzi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yabitangaje, kohereza imyenda muri Amerika byinjiriza u Rwanda amadolari miliyoni imwe n’igice mu mwaka. Angana n’3% y’amafaranga u Rwanda rukura mu bicuruzwa byose rugurisha muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Amerika isobanura ko icyemezo cya Perezida Trump kitareba ibyo bicuruzwa bindi.

Ntakirutimana Deus