Rucibigango wakunze guserukira ishyaka rye mu nteko ntazagaragara mu ya 2018-2022

Depite Rucibigango Jean Baptiste wagiye aserukira ishyaka rya gisosiyalisiti ry’abakozi (PSR) mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ntazagaragara mu nteko nshya ndetse n’ishyaka rye ntirigaragara nk’irifite amahirwe yo guhagararirwa muri iyi nteko.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje abakandida b’agateganyo bazatoranywamo abadepite bazagira inteko nshingamategeko y’u Rwanda muri manda ya 2018-2022. Uru rutonde ntirugaragaraho amwe mu mazina yari amenyerewe mu nteko arimo Nkusi Juvenal, Mukama Abbas, Rucibigango Jean Baptiste n’abandi.

Rucibigango yakunze kugaragara mu nteko ishinga amategeko guhera mu gihe cy’inzibacyuho ndetse kugeza muri uyu mwaka wa 2018. Uyu mugabo w’imyaka 65 yakunze kugaragara bk’inkingi ya mwamba ya PSR, bamwe bavuga ko bigoye kumutandukanya n’iri shyaka. Ku rutonde rwatanzwe na FPR Inkotanyi muri 2013, Rucibigango yari ku mwanya wa 19, byatumye abona umwanya muri iyi nteko iri gusoza manda ndetse no mu yayibanjirije. Ku rutonde rwa 2013 PSR yari ifite abakandida babiri ku rutonde rw’abagera kuri 80 bari ku rwatanzwe na FPR Inkotanyi.

Iri shyaka rigaragara nk’iryo bizagora kuba ryahagararirwa muri iyi nteko, uhereye ku rutonde rw’abazatoranywamo abakandida ku mwanya w’ubudepite. PSR yisunze FPR Inkotanyi muri aya matora. Kuri urwo rutonde umukandida w’iri shyaka uza hafi ari ku mwanya wa 74 ku rutonde rw’abantu 80 buri shyaka risabwa, uwo ni uwitwa Bitsindinkumi Innocent, wari usanzwe ukora mu nteko nk’umwanditsi wa komisiyo, umwanya yahawe n’inama y’Abaminisitiri yabaye muri 2012.

PSR ku rutonde

Uyu Bitsindinkumi yatorewe n’abayoboke b’iri shyaka kurihagararira mu nteko we na Augustin Hitiyaremye batsinze bagenzi babo barimo Gestuta Mukantagara, Solange Uwingabire, Sylvie Mpongera na Bénoit Nkurunziza. Uyu mugabo kandi ni we wenyine ugaragara ku rutonde rwa FPR uhagarariye PSR.
LISTE_Y_ABAKANDIDA_DEPITE_B_UMURYANGO_FPR-INKOTANYI_N_INDI_MITWE_YA_POLITIKE_YA_PDI__PDC__UDPR__PPC__PSP__PSR__2018-2023 (1)

Rucibigango wakunze kumvikana avugira abakozi cyane ku bijyanye n’umushahara fatizo yavugaga ko ari amafaranga 100 ku isaha asanga adatirimuka muva kera yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru ku wa 25 Mata 1953.

Akomoka mu muryango w’abahinzi-borozi, amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye yayigiye mu Burundi aho yari mu buhungiro. Kaminuza yayize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Afite impamyabushobozi ihanitse mu ndimi nyafurika. Yabaye Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru cyahoze ari icya leta La Nouvelle Releve, ubu ni Perezida w’ishyaka rya gisosiyalisiti ry’abakozi (PSR) akaba na Depite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yanditse ibitabo birimo Racine pour Vivre, Bras de Fer Franco-rwandais, akora n’ubushakashatsi ku itangazamakuru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Etudes sur l’etat des Medias rwandais après 1994).

Abagize urutonde rwatanzwe na FPR muri uyu mwaka wa 2018

LISTE YA BAMWE MU BAKANDIDA DEPITE B’UMURYANGO FPR-INKOTANYI N’INDI MITWE YA POLITIKE YA PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP, PSR, 2018-2023

1. IZABIRIZA Marie Médiatrice FPR
2. BITUNGURAMYE Diogène FPR
3. MURUMUNAWABO Cécile FPR
4. RUKU-RWABYOMA John FPR
5. MUKABAGWIZA Edda FPR
6. NIYITEGEKA Winnifrida FPR
7. MPEMBYEMUNGU Winifrida FPR
8. NDAHIRO Logan FPR
9. MBAKESHIMANA Chantal FPR
10. HARERIMANA MUSA Fazil PDI
11. MUTESI Anita FPR
12. RWAKA Claver FPR
13. HABIYAREMYE J.P. Célestin FPR
14. NYABYENDA Damien FPR
15. MUKANDERA Iphigénie FPR
16. KANYAMASHULI KABEYA Janvier FPR
.
.
.
.
.
.
.

74. BITSINDINKUMI Innocent PSR

Urutonde rwa FPR rwo muri 2013

Umuryango FPR- Inkotanyi wifatanyije na PDC, PDI, PSR na PPC

1. UWACU Julienne FPR
2. MUTIMURA Zeno FPR
3. MUKANDUTIYE Spéciose FPR
4. SEMASAKA Gabriel FPR
5. KANKERA Marie Josée FPR
6. KAYIRANGA Alfred FPR
7. KAYITESI Libérata FPR
8. MUKAMA Abbas PDI
9. KAYITARE Innocent FPR
10. MURUMUNAWABO Cécile FPR
11. MUSABYIMANA Samuel FPR
12. MUKARUGEMA Alphonsine FPR
13. KABONEKA Francis FPR
14. MUKAZIBERA Agnès FPR
15. RWIGAMBA Fidel FPR
16. MUKAYUHI RWAKA Constance FPR
17. MUKAYISENGA Françoise FPR
18. BARIKANA Eugene FPR
19. RUCIBIGANGO Jean Baptiste PSR
20. MUREKATETE Marie Thérèse FPR
21. BAMPORIKI Edouard FPR
22. KANTENGWA Juliana FPR
23. NYANDWI Désiré FPR
24. BWIZA Connie FPR
25. GATABAZI Jean Marie Vianney FPR
26. MUKABAGWIZA Edda FPR
27. RUKU RWABYOMA John FPR
28. MURESHYANKWANO Marie Rose FPR
29. MUDIDI Emmanuel FPR
30. NYIRASAFARI Esperance FPR
31. KAREMERA Thierry PPC
32. MPORANYI Théobald FPR
33. MWIZA Esperance FPR
34. KARENZI Théoneste FPR
35. TENGERA TWIKIRIZE Francesca FPR
36. NYIRABEGA Euthalie FPR
37. SEMAHUNDO NGABO Amiel FPR
38. NYIRABAGENZI Agnes FPR
39. MUKAKARANGWA Clotilde PDC
40. HABIMANA Saleh FPR
41. BEGUMISA Théoneste SAFARI FPR
42. MUKANTAGANZWA Pélagie FPR
43. MUKANDAMAGE Thacienne FPR
44. RWAKA Pierre Claver FPR
45. NYABYENDA Damien FPR
46. KARINIJABO Barthelemy FPR
47. MUKAMANA Elisabeth PPC
48. HAKIZAYEZU Pierre Damien FPR
49. BITUNGURAMYE Diogène FPR
50. NIYITEGEKA Winifrida FPR
51. MURARA Jean Damascène FPR
52. UWAMARIYA RUTIJANWA Marie Pélagie FPR
53. UMWARI Carine PDI
54. BAYIHIKI Basile FPR
55. MUNYANTORE Jean Bosco FPR
56. MUKARINDIRO Libératha FPR
57. TUMUSIIME Sharon FPR
58. UWIMANA Xavérine FPR
59. UWANYIRIGIRA Consolée FPR
60. NYAMINANI Boniface FPR
61. HITIYAREMYE Augustin PSR
62. DUSABIREMA Marie Rose FPR
63. BANAMWANA Bernard FPR
64. BUKUBA Fidele FPR
65. UWIRAGIYE Pricille FPR
66. MUKANGIRUWONSANGA Agnès FPR
67. MUJAWAYEZU Prisca FPR
68. KARIMUNDA René FPR
69. RWIGEMA Vincent PDC
70. UWINGABIYE Fausca FPR
71. RWAGASANA Erneste FPR
72. ZINARIZIMA Diogène FPR
73. NTAMUGABO Erneste FPR
74. Silimu Diogène FPR
75. KAPITENI Athar Eleazar FPR
76. NSHIMIYIMANA Alphonse FPR
77. GATETE John FPR
78. NZAYITURIKI Dorothée FPR
79. MUTUYIMANA Jean Claude FPR
80. BISIZI Antoine FPR

Ntakirutimana Deus