Fazil mu nzira zo kugaruka mu ruhando rwa politiki nk’umudepite ku itike ya FPR

Sheihk Mussa Fazil Harerimana, umuyobozi w’ishyaka ntangarugero muri politiki (PDI) yashyizwe ku mwanya umuhesha amahirwe yo kwinjira mu nteko itaha nk’umudepite.

Uyu mugabo wakunze kumvikana asaba ko Perezida Paul Kagame yahabwa uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora Abanyarwanda biciye mu kumwita “Baba wa Taifa” kubera byinshi yavugaga ko bidasanzwe yagejeje ku Banyarwanda mu myaka yari amaze igihe abayobora guhera mu 2000 yari amaze igihe atavugwa muri politiki y’u Rwanda bamwe bibaza aho aherereye.

Abenshi bibazaga akanunu ke nyuma y’uko Minisiteri y’Umutekano yari ayoboye isheshwe mu Kwakira 2016, inshingano zayo zigahabwa iy’ubutabera.

Kuva icyo gihe abantu bakunze kwibaza irengero rye, gusa akagaragara mu bijyanye n’ishyaka rya PDI yari ayoboye.

Nyuma yo gusesa iyi minisiteri hari abavugaga ko yahabwa inshingano zo guhagarira u Rwanda nk’umudepite mu nteko y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EALA) nk’umwe mu bavuga neza ururimi rw’Igiswahili rumwe mu zikoreshwa muri iyi nteko, ariko ntiyagaragaramo.

Urutonde rw’abakandida bemewe ku mwanya w’abadepite bazahagararira Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije, rugaragaza ko Fazil ari ku mwanya wa 10, akaba ari na we uza imbere kuri uru rutonde utari uwo muri FPR.

Ibi bivuze ko ari gukomanga kwicara muri iyi nteko ugereranyije no mu matora aheruka y’abadepite ya 2013, kuko abari bari ku rutonde rwa FPR, abasaga 50 bagize amahirwe yo kubona umwanya muri iyi nteko iri gusoza manda yayo.

Urutonde Fazil agaragaramo

Kuri uru rutonde ariko ntihagaragaraho Depite Thierry wo muri PPC ubushize winjiye mu nteko ku itike ya FPR yamushyize ku rutonde.

Amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ntakirutimana Deus