Zao Zoba yatangajwe n’uko u Rwanda rwiyubatse, ahamagarira Afurika kurwigiraho

Umuhanzi w’Umunye-Congo Brazzaville Casimir Zao Zoba umenyerewe mu ndirimbo Ancien Combattant yatangariye u Rwanda uburyo rwiyubatse mu gihe gito ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamagarira Afurika kurwigiraho.

Zoba ari kumwe n’itsinda riturutse muri Congo Brazzavile bitabiriye iserukiramuco nyafurika ry’indirimbo riri kubera mu Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2018 yari mu itsinda ryataramiye abo mu karere ka Musanze, ari naho yavuze uko abona u Rwanda. Ibyo avuga ngo ni ukuri kuko abahanzi bigoye kubatandukanya n’intasi.

Ati ” Murabizi ko twebwe abahanzi tumeze nk’abanyamakuru, ndetse ibirenzeho turi n’intasi turareba tukitegereza, ni iki kitagenda, ni iki kigenda, tukagaragaza uko bihagaze n’uburyo tubishima.U Rwanda ni igihugu kirangwa na disipulini.”

Akomeza avuga ko iyo disipulini ari umusingi wa byose.

Ati”Ndatekereza ko ibyo navuze ari ukuri, ni igihugu kigaragaramo disipulini ndetse n’ubushake, ariko disipulini ni ingenzi cyane, nicyo cyizateza imbere Afurika yacu, mu gihe abantu barangwa na disipulini bazumvikana nk’abagana mu cyerekezo kimwe.”

Zoba akomeza avuga ko yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Rwanda, igihugu cyitaheranywe n’agahinda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Abanyarwanda bazi kwakira abashyitsi murabibona hano, u Rwanda n’ibyarubayemo byose ntirwerekana akababaro karwo, ruri mu byishimo niyo mpamvu bidutera imbaraga mu gushyira hamwe nk’abo baturage.Niyo mpamvu iyo batubwiye kuza kuririmba tuza twihuta, kuko iyo tuje aha tuba tuje kongera kubyutsa umutwe twifatanya n’Abanyarwanda, nyuma y’ibyabaye ubuzima burakomeza.”

Zoba yatangajwe n’ibikorwaremezo n’isuku bigaragara mu Rwanda.

Ati “Nageze mu Rwanda bwa mbere muri 2004, u Rwanda si uku rwari rumeze, natangaye. Icyantangaje ni ibikorwaremezo bimeze neza. Ni byiza, imihanda irimo kaburimbo, itarangwamo umwanda. Nabibonye iyo umuntu amaze kunywa coca cola afata icupa rye ararijyana ntarijugunya ku muhanda. Ni isomo Abanyafurika bakwiye gufata.

Casimir Zoba yavutse tariki ya 24 Werurwe 1953 i Goma muri Congo Brazaville. Ni umuhimbyi w’indirimbo gakondo zikomoza ku muco wa Afurika. Azwi mu ndirimbo nka Corbillar moustique na ancien combattant.

Ntakirutimana Deus