U Rwanda rwahakanye kugira uruhare mu mirwano muri Congo

Ingabo za leta ya DR Congo (FARDC) zatangaje ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bafashijwe n’ingabo z’u Rwanda ari bo bateye ibirindiro byazo ku misozi ya Chanzu na Runyoni muri Rutshuru, ni amakuru ariko u Rwanda rwamaganira kure.

Mu ijoro ryo ku wa 27 Werurwe rishyira ku wa 28 Werurwe, mu bice bitandukanye bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko muri territoire ya Rutshuru, hagabwe ibitero byatumye abaturage bahunga.

Ni ibitero bivugwa ko byagabwe n’umutwe wa M23. Byavugwaga ko abarwanyi ba M23 bateye i Rutshuru bakigarurira ibice bitandukanye birimo n’Umujyi wa Bunagana hafi y’umupaka utandukanya RDC na Uganda.

M23 bivugwa ko yari igamije kwigarurira agace kose ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo ku wa Mbere ni uko abarwanyi b’uyu mutwe bari bakambitse mu bice bya Cyengerero ndetse ngo bari bamaze kwigarurira ibirindiro by’Ingabo za RDC biri mu gace ka Tshanzu banatwara intwaro zazo.

Ubwo aya makuru yari amaze kujya hanze, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasohoye itangazo zivuga ko abagabye ibitero ari abasirikare b’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Gen Brig Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, rivuga ko muri ibyo bitero, Ingabo za FARDC zafashe abasirikare babiri b’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) yahaye BBC itangazo umukuru w’Intara y’Iburengerazuba rivuga ko “ingabo z’u Rwanda zitari mu mirwano hakurya muri DRC”.

Kuwa mbere nimugoroba i Goma, Brig Gen Sylvain Ekenge umuvugizi wa leta ya Kivu ya ruguru yeretse abanyamakuru abagabo babiri bambaye imyenda ya gisivile avuga ko ari abasirikare b’u Rwanda bafatiwe mu mirwano na M23.

 Abo ngo harimo uwitwa Adjudant Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindi John uzwi nka Zaje. Baugwaho ko baturuka muri batayo ya 65 n’iya 402 yo mu ngabo z’u Rwanda.

Itangazo ry’uruhande rw’u Rwanda rivuga ko abagabo berekanywe “bafashwe mu kwezi gushize” kandi amazina yabo yavuzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Congo mu nama yahuje impande zombi tariki 25 Gashyantare(2) i Kigali.

Iryo tangazo ryasinywe na guverineri François Habitegeko w’Iburengerazuba rigira riti: “RDF nta muntu ifite ufite amazina yavuzwe muri ririya tangazo” ry’uruhande rwa DR Congo.

Iyo mirwano ikomeye yabaye mu gitondo kuwa mbere yatumye abantu barenga 5,000 bava mu byabo, n’umugore yicwa na bombe, nk’uko Jean Claude Bambanze ukuriye sosiyete sivile Forces Vive ya Rutshuru yabibwiye BBC.

Amakuru y’abari muri kariye gace ka DR Congo yemeza ko abarwanyi ba M23 bafashe ibirindiro bya FARDC ku misozi ya Chanzu, Runyoni na Chengerero.

Gusa itangazo rya Brig Gen Sylvain Ekenge rivuga ko: “FARDC nta na santimero imwe y’ubutaka bwacu tuzarekera yigarurirwa n’inyeshyamba runaka.”

Ambasaderi w’u Rwanda aratumizwa

Mu kiganiro na televiziyo TV5, Patrick Muyaya umuvugizi wa leta ya DR Congo yatangaje ko bahereye ku makuru yatanzwe n’ingabo banenga ibikorwa byo gufasha umutwe wa M23.

Muyaya yagize ati “tubona ko igihe kigeze ngo harangizwe ubufatanye bwa M23 na leta y’u Rwanda” igihugu avuga ko babona nk’umufatanyabikorwa “ubu turi kumwe muri East African Community”.

Yavuze ko “kuva ejo” [none kuwa kabiri] ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo atumirwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga “gutanga ibisobanuro kuri ibyo” no “kureba uko ikibazo cya M23 cyarangizwa burundu”.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter mu ijoro ryo kuwa mbere, Denis Mukwege umunyecongo ufite igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, yavuze ko “Leta ya Congo idakwiye kongera kwemera ko ibihugu byo mu karere bishyigikira cyangwa bigafasha M23”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *