Biracyekwa ko umuherwe w’ikipe ya Chelsea yarozwe

Umuherwe w’Umurusiya utunze za miliyari z’amadolari Roman Abramovich yagaragaje ibimenyetso cy’igicyekwa ko ari uburozi yaherewe mu biganiro bigamije kugera ku mahoro byabereye ku mupaka wa Ukraine na Belarus mu ntangiriro y’uku kwezi, nkuko abantu bari hafi ye babivuga.

Uyu nyir’ikipe ya Chelsea – ubu wamaze gukira – amakuru avuga ko yagize ikibazo cyo gutukura amaso no kuvuvuka ku mubiri.

Abanya-Ukraine babiri bari muri ibyo biganiro by’amahoro na bo bivugwa ko byababayeho.

Hari inkuru yavuze ko icyo gicyekwa ko ari uburozi cyakozwe n’Abarusiya b’abahezanguni bashakaga kuburizamo ibiganiro.

Nyuma gato yuko ibyo birego bitangajwe, umutegetsi w’Umunyamerika utaratangajwe izina yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Reuters avuga ko amakuru y’ubutasi avuga ko ibimenyetso by’abo bagabo byatewe n’impamvu z'”ibidukikije”, ko bitatewe n’uburozi.

Na nyuma yaho, Ihor Zhovkva, umutegetsi ukora mu biro bya Perezida wa Ukraine, yabwiye BBC ko nubwo ataravugana na Bwana Abramovich, abo mu itsinda rya Ukraine bari bitabiriye ibyo biganiro “bameze neza” kandi umwe muri bo yavuze ko iyo nkuru “atari ukuri”.

Ariko umunyamakuru wa BBC Frank Gardner ukurikiranira hafi iby’umutekano, avuga ko urebye bitatangaza ko Amerika yashaka koroshya ibivugwa ko hari umuntu uwo ari we wese – cyane cyane Uburusiya – wakoresheje intwaro y’ubumara muri Ukraine, kuko ibi byatuma Amerika ikora igikorwa cyo kwihimura kandi irimo kwigengesera cyane yirinda kuba yagikora.

‘Ububabare bukomeye mu maso’

Uko Bwana Abramovich n’abari mu biganiro b’Abanya-Ukraine – barimo na Depite wa Ukraine Rustem Umerov – bari bamerewe, bimaze koroha kuva byaba ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa gatatu, nkuko abantu basubiwemo n’ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika babivuga.

Umuntu uri hafi ya Bwana Abramovich yabwiye BBC ko ubu yakize kandi ko akomeje ibiganiro mu rwego rwo kugerageza gusoza intambara muri Ukraine.

Ibyo byabaye bituma hatekerezwa ku nshingano yatangajwe ko Bwana Abramovich afite nk’umuhuza mu biganiro hagati ya Ukraine n’Uburusiya. Icyo akoramo nyirizina ntikizwi neza, ariko mbere umuvugizi we yari yavuze ko ijambo rye muri ibi biganiro ari “rito”.

Ku cyumweru, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Bwana Abramovich yemeye gutanga ubufasha mu guhosha igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine.

Uyu muherwe w’Umurusiya yakoze ingendo hagati y’Uburusiya na Ukraine ku nshuro nyinshi z’ibiganiro mu ntangiriro y’uku kwezi. Amakuru avuga ko muri urwo rugendo yahuye na Bwana Zelensky, ariko uyu Perezida wa Ukraine nta kibazo yagize ndetse n’umuvugizi we yavuze ko nta makuru afite ku byabaye.

Hagati aho, urubuga Bellingcat rw’itangazamakuru ricukumbuye rwavuze ko Bwana Abramovich hamwe n’abari mu biganiro bagize ibimenyetso “bihuye no kurogwa hifashishijwe intwaro z’ubumara”.

Bellingcat yatangaje ko ibyo bimenyetso byarimo nko “kubabuka amaso n’umubiri no kugira ububabare bukomeye mu maso”.

Kuva icyo gihe, Bwana Abramovich amaze kuboneka mu ruhame, aha akaba yarafotorewe ku kibuga cy’indege cy’i Tel Aviv muri Israel, ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa gatatu.

Abramovich
Bwana Abramovich yafotorewe ku kibuga cy’indege cy’i Tel Aviv muri Israel ku itariki ya 14 y’uku kwezi kwa gatatu, hashize iminsi icumi habaye icyo gicyekwa ko ari ukurogwa

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Bwana Abramovich yafatiwe ibihano n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hamwe n’Ubwongereza ku bivugwa ko afitanye umubano na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, umubano we ahakana.

Ariko amakuru avuga ko Bwana Zelensky yasabye Amerika kuba iretse gufatira ibihano Bwana Abramovich, avuga ko ashobora kugira uruhare mu kugera ku masezerano y’amahoro n’Uburusiya.

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko Bwana Abramovich yagize uruhare mu biganiro by’amahoro byo mu ntangiriro, ariko ko ubu biri mu maboko y’amatsinda y’ibi bihugu bibiri ari mu biganiro.

Kuri uyu wa kabiri, impande zombi ziri mu biganiro mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya, bya mbere by’imbonankubone nyuma y’igihe kirenga ibyumweru bibiri.

Presentational grey line

Isesengura rya Frank Gardner

Umunyamakuru wa BBC ku mutekano

Nyuma ya saa sita z’amanywa ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa gatatu, Roman Abramovich yifatanyije n’intumwa ziri mu biganiro by’amahoro z’Abarusiya n’Abanya-Ukraine byabereye ku mupaka wa Ukraine na Belarus. Ibyabaye nyuma yaho birimo amayobera menshi.

Nyuma yaho mu ijoro ryo kuri uwo munsi, eshatu muri izo ntumwa – zirimo na Bwana Abramovich – nkuko bitangazwa n’urubuga Bellingcat rw’amakuru y’icukumbura, zagize ibimenyetso byo kurogwa hifashishijwe ikinyabutabire cy’ubumara.

Zababutse umubiri, amaso aratukura ndetse zigira ububabare bukomeye mu maso – ibimenyetso byamaze ijoro ryose.

Nta n’umwe muri izo ntumwa wari wariye ikintu kindi, nkuko Bellingcat ibitangaza, kitari shokola n’amazi.

Impuguke ku ntwaro z’ubumara zasuzumye ibi zifata umwanzuro zemeza ko ryari ikoreshwa ku bushake ry’ikinyabutabire cy’ubumara.

Ariko ntituzi uwabikoze. Nta wabyigambye.

Byanze bikunze abantu baraza kuba bibaza niba ibi byarakozwe na GRU, ubutasi bwa gisirikare bw’Uburusiya. Ubwongereza bwanzuye ko ubwo butasi ari bwo bwarogeye i Salisbury mu 2018 bwifashishije ikinyabutabire cy’ubumara cya Novichok.

Nta cyo Uburusiya bwahise buvuga kuri ibi kandi nta gihamya ihari ko ari bwo bwabikoze.

Ariko bisa nkaho hari umuntu washakaga guha gasopo abari mu biganiro by’amahoro. Iyi ntiyari ingano yateza urupfu y’icyo kinyabutabire cy’ubumara, yari gasopo.

Ibyavuzwe n’umutegetsi w’Umunyamerika utatangajwe izina ko ibyabaye byatewe n’impamvu zivuye ku bidukikije, ntibyumvikana.

Nta muntu wundi wagizweho ingaruka n’ibi bibazo bikomeye cyane by’ububabare bijyanye n’ubuzima. Hamish De Bretton-Gordon, inzobere ku ntwaro z’ubumara, yabwiye BBC ko bishoboka cyane ko impamvu zijyanye n’ibidukikije nta ho zihuriye n’ibyabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *