U Rwanda rwagejeje kuri Loni impungenge rufite ku irekurwa ry’abakoze jenoside

Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yashyikirije urwego rw’Umuryango w’Abibumbye(Loni) rushinzwe icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (TPIR ) inyandiko z’uko u Rwanda rutishimiye irekurwa ry’abahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minisitiri Busingye akaba n’intumwa nkuru ya leta yabwiye urwo rwego ko u Rwanda rudashimishwa n’icyo gikorwa cy’uko abahamwe n’ibyo byaha barangije igihe kingana na bibiri bya gatatu by’igihano bahawe barekurwa.

Avuga ko iyo barekuwe bakomeza umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Busingye yamenyesheje ko u Rwanda rufite amakuru ko n’abamaze kurekurwa ubu bakiri i Arusha, ko bafite umugambi mubi. Abo ni abagabo 11 barangije ibihano n’abagizwe abere.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ryabajije Busingye niba ibyo bitafatwa ko u Rwanda rudashyigikiye ubutabera. Ni mu gihe urwo rwego rwa Loni narwo rudasobanura niba irekurwa ry’abarangije ibihano byabo cyangwa abarangije 2 bya 3 byacyo rigiye guhagarara cyangwa rizakomeza.

Gusa umuvugizi w’urwo rwego Ousmane Njikam yavuze ko urwo rwandiko rugiye gushyikirizwa abo bireba.

Ati “Urabizi neza ko ikibazo cyerekeye irekurwa ry’abanyururu kubera ko barangije 2/3 ny’igifungo cyabo ari ikibazo cy’ubutabera. Njyewe nta bubasha mfiye bwo kugira icyo mvuga ku ngingo z’urukiko.”

Akomeza agira ati “Ariko ibyo Minisitiri w’Ubutabera yavuze birakwiye kandi yabyanditse yabiduhaye. Natwe tugiye kubigeza mu nzego z’ubutabera n’abandi bayobozi bureba, nibo bazafata umwanzuro.”

Urugendo rwa Busingye rubaye mu gihe, hari abagabo 3 bafunzwe bashinjwa ibyaha bya jenoside bamaze gusaba ko borekurwa.

Uwa vuba ni Simba Aloys, w’imyaka 80 wari ufite ipeti rya koloneli wakatiwe gufungwa imyaka 25, ubu afungiwe muri Benin. Yahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare rukomeyw mu iyicwa ry’abatutsi i Butare no muri Gikongoro ubu ni mu ntara y’Amajyepfo.

Uru rwego rwa loni rwari rwasabye u Rwanda ko rwemera cyangwa rugahakana ibyo Simba yasabye, kuko muri Nyakanga 2018 azaba yujuje icyo gihe gisabwa.

Mu Rwanda uwujuje iki gihe yarahamwe n’icyaha cya jenoside ntarekurwa. Nyamara abireze bakemera icyaha mu bihe byashize bagiye bagabanyirizwa ibihano.

Ntakirutimana Deus