Burundi: Havumbuwe imodoka zigamije guhungabanya umutekano bivugwa ko ari iza Radjabu

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi itangaza ko yafashe imodoka zo mu bwoko bw’amakamyo (double cabine) 10 n’amapikipiki 27 mu Mujyi wa Bujumbura bigamije kwifashishwa mu guhungabanya umutekano.

Ibi binyabiziga ngo ni iby’umunyapolitiki Hussen Radjabu, wahoze ayobora ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, ubu aba mu buhungiro.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko amakuru inzego z’umutekano zifite ari uko izo modoka zategurwaga kugira zikoreshwe mu guhungabanya umutekano muri iki gihe cy’amatora yo kuvugurura itegeko nshinga ry’iki gihugu.

Zimwe muri izo pikipiki ziriho ibimenyetso by’ishyaka UPD, ngo rirabihakana.

Nkuko Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa minisiteri ishinzwe umutekano abitangaza ngo izo modoka n’ibyo bikoresho byari bimaze imyaka 7 bibitse mu rugo rw’umukire Bayousoufu muri zone ya rohero.

Ngo Hussen Radjabu yari yabiguze akiyobora CNDD-FDD, bamaze kumukuraho arabisha.Radjabu yaje gufatwa arafungwa ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi nyuma yo kutumvikana kwe n’abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Yaje gutoroka gereza mu 2015 nyuma y’imyaka umunani afunzwe, akaba ari umuntu wumvikana gake anenga ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ari mu bantu batangiye kandi banakorera cyane CNDD-FDD kuva ikiri mu ishyamba kugeza ifashe ubutegetsi mu 2005 na nyuma yaho.

Iki kinyamakuru gikomeza gutangaza ko kizavugana na Radjabu ku bimuvugwaho.

Ntakirutimana Deus