Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo guhangana n’ibiza byica abantu

Leta y’u Rwanda iratangaza ko yafashe ingamba zihutirwa zifasha abaturage mu kubarinda guhura n’ibiza biterwa n’imvura byongereye umuvuduko muri aya mezi ane ashize, izi ngamba kandi zikazafasha no guhangana n’ibyashoboraga kugaragara mu bihe biri imbere.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 11 Gicurasi 2018.

Dr Ngirente yavuze ko hakozwe byinshi mu guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda igatanga inkunga ku bagizweho ingaruka mbi n’ibyo biza, hagaterana inama y’Abaminisitiri yo kurebera hamwe uko bahangana n’iki kibazo ndetse n’ibindi.

Zimwe mu ngamba zigiye gushyirwa mu bikorwa zirimo kwihutisha igikorwa cyo guca imirwanyasuri mu rwego rwo guhangana n’ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda.

Iki gikorwa giteganyijwe guhera muri Kamena uyu mwaka kugeza muri Nzeri. Biteganyijwe ko muri ayo mezi ane, leta izapima mu mirima y’abaturage ahashyirwa imirwanyasuri yunganira iyari isanzweho. Abaturage barasabwa kuzayicukura mu mirima yabo, leta ikabashyikiriza ubwatsi n’ibiti bifasha mu kurwanya isuri bakabitera aho bazaba bayiciye.

Ibi bikorwa bizajyana no gushyira imirindankuba ku nyubako zose za leta n’ahari santeri zihuriraho abantu. Hari kandi gutunganya igishanga cya Nyabarongo ku buryo burambye.

Mu bindi bizakorwa abaturage bazajya bagezwaho amakuru y’iteganyagihe ku buryo bwihuse, bubafasha kuba bazibukira ahantu runaka hakwibasirwa n’ibiza.

Leta kandi izakomeza gufasha mu bikorwa byo kwimura abaturage batuye mu manegeka mu rwego rwo kurindwa ibiza. Dr Ngirente avuga ko abatishoboye bazakomeza kubakirwa nk’uko bisanzwe, abafite amikoro bakerekwa aho gutura mu midugudu, abagaragaza ubushobozi buringaniye bakerekwa ibibanza bazajya bishyura mu bihe bitandukanye ku giciro gito.

Leta y’u Rwanda imaze kwifashisha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 345 mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza. Ayo arimo asaga miliyoni 140 yifashishijwe mu kubagezaho ibikoresho birimo amabati, asaga miliyoni 200 yifashishijwe mu kubagezaho ubufasha bw’ibanze n’andi asaga miliyoni 5 yafashije ababuriye ababo muri ibyo biza.

Mu rwego rwo kureba ingaruka ibi biza byagize ku baturage nuko leta yahangana nabyo, Minisitiri w’Intebe n’itsinda yari ayoboye mu minsi ibiri ishize basuye uturere twa Karongi, Rutsiro, Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Gakenke na Burera.

Ntakirutimana Deus