Gasabo: Gushakisha imibiri y’abazize jenoside mu byobo bikekwamo abagera ku 7000 birakomeje

Mu karere ka Gasabo mu nkengero z’umurwa mukuru Kigali ubuyobozi bufatanyije n’abaturage bamaze ukwezi bacukura ibyobo rusange byatawemo abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzego zihagarariye inyungu z’abacitse ku icumu ziyoboye iki gikorwa ziravuga ko hamaze gutabururwa abantu magana ane n’ubwo ngo icyo gikorwa kigikomeje kuko ngo bakeka ko ibyo byobo byaba byaratawemo ababarirwa mu bihumbi birindwi.

Werekeje ahavugwa ko hari ibyobo byajugunywemo abantu muri jenoside, hari ibirundo by’amatoni y’itaka ryavuye ku nzu zasenywe no mu byobo birimo gucukurwa ahantu hose hakekwa ko hajugunywemo abantu muri icyo gihe.

Mu nzu iri ku ruhande gato, niho bashyira imibiri igizwe n’ibice bito by’umuntu byangiritse by’amagufa mato, n’imibiri bigoye gutandukanya n’itaka kuko ngo byivanze nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Kwimuka…

Abandi nabo baritegura kwimuka bazinga utwabo kuko ngo ahenshi inzu zihari zaba zarubatswe hejuru y’ibyobo byatawemo abantu.

Ariko nubwo baterura, bafite impungenge z’aho berekeza. Umwe mu bahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu avuga bamaze kubona abagera kuri 360, ariko ko ngo bigoye kumenya imibare ako kanya kubera ko imibiri yangiritse cyane.

Ubuyobozi buhagarariye inyungu z’abacitse ku icumu buvuga ko hashobora kuba harajugunywe abantu babarirwa mu bihumbi 7000.

Imyambaro gusa ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu ashobora kumenya ko umuntu we yaguye mu gace aka n’aka kuko yo iba itarangirika.

Abasenyerwa bavuga ko bari bakwiye kwishyurwa

Igikorwa kitoroshye
Iki gikorwa cyo gucukura bashakisha abajugunywe mu byobo gishobora kuzafata igihe ukurikije ingano y’aho inzego zihagarariye abarokotse zikeka ko haba hakirimo indi mibiri.

Ingano y’inzu zigomba gusenywa nayo igenda yiyongera.

Ariko umwe mu bayobozi ba komisiyo ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) aherutse kubwira itangazamakuru ko muri abo basenyerwa ngo hazajya hishyurwa gusa uwo basanze nta mibiri yubakiyeho.

Gusa abenshi mu batuye aho bavuga ko atari ba kavukire ko ngo baba barenganye badafashijwe kubona aho bongera kuba kuko ngo batari babizi kandi ko abo baguze nabo bigendeye.

ND