Mimuli: Imyumvire y’urubyiruko yabaye icyambu cy’ubukene n’Ubushomeri

Bamwe mu Rubyiruko rwo mu Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare basanga imyumvire bafite ariyo nkomoko y’ubukene n’ubushomeri.

Uru rubyiruko ruvuga ko hakiri ikibazo cy’imyumvire, ituma bamwe muri bo batajya gushaka icyabateza imbere, ngo bikure mu bukene n’ubushomeri.

Hategekimana Jean Baptiste umwe mu Rubyiruko utuye mu Mudugudu w’Ubumwe, akagali ka Rugali muri uyu murenge wa Mimuli; avuga ko abona bamwe mu Rubyiruko birara ntibakore imirimo yabateza imbere.

Agira ati “Urubyiruko rwacu, igituma rudatera imbere ni ukwirara, ugasanga bamwe bavuga ngo, kariya kazi ntabwo nagakora. hari urubyiruko rwinshi rwirirwa rwicaye hariya ku isoko; nta kintu bari kuhakora, kandi bakagombye kumva ko akazi kose gashoboka; kandi ko bagomba kugakora batavuze ngo, nzakora akazi keza; ntakazi kabi kabaho”.

Akomeza agira ati“urubyiruko ndarugira inama yo gukura amaboko mu mifuka bakegera amashyirahamwe bagakorera amafaranga”.

Ibi kandi abihuriraho na Rugira Jean Baptiste, utuye muri uyu murenge; akaba akora akazi ko kudoda inkweto mu isoko rya Mimuli,aho agira ati: “iyo ubona urubyiruko rwirirwa rukina hano buri munsi; nta terambere ruba rufite, gusa nabyo ni byiza; ariko urubyiruko rwacu rwakagombye kumenya ko, tugomba gukora tukiteza imbere; ntiturindire akazi ko mu biro kuko ntabwo twakabona twese”.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Murenge wa Mimuli Ndayisaba Jean Damascene, avuga ko imyumvire iteza ubushomeri mu Rubyiruko rwa Mimuli, iterwa no kuba, inzego z’ubuyobozi zitabegera.

Aragira ati“Iyo urebye imikoranire y’urubyiruko hano mu Murenge wacu, usanga abayobozi batatwegera cyane, ngo badufashe kwiteza imbere; urubyiruko rwakagize umuntu uruvuganira buri munsi; inzego z’umurenge zidukoreye ubuvugizi, zikadushyiriraho nk’amashyirahamwe, urubyiruko rwakwiteza imbere”.

Ababyeyi bo muri uyu Murenge wa Mimuli; basanga inzego z’ubuyobozi zakagombye kwegera urubyiruko, bakarukangurira kwitabira umurimo.

Nyirahirwa Adeline, umubyeyi ufite abana bane; bageze mu kigero cy’Urubyiruko,

Aragira ati “urubyiruko rwinshi rwumva ko ruzakora akazi ko mu Biro; ariko inzego za Leta zikwiye kudufasha guhindura imyumvire y’urubyiruko; kuko ababyitabiriye biteje imbere; abana barangiza kwiga bakabura imirimo; Ariko abayobozi babashyiriyeho amashyirahamwe bakoreramo byadufasha”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mimuli; Bwana Mucyerarugendo Theoneste, avuga ko bamwe mu Rubyiruko bagerageza gukora no kwiteza imbere; nubwo hari bamwe bumva ko batakora akazi kabonetse kose.

Aragira ati “urubyiruko rwacu rugerageza kwiteza imbere; umunsi ku wundi n’ubwo hari bamwe bumva ko batakora akazi babonye kose, ariko tugerageza kubagira inama yo kwihangira imirimo, no kwibumbira mu mashyirahamwe; no kurushishikariza kwiga amashuri y’imyuga, cyane cyane abatarabashije gukomeza amashuri yisumbuye”.

Umurenge wa Mimuli uherereye mu karere ka Nyagatare; Ubukungu n’indi mirimo ihaboneka yafasha urubyiruko kwiteza imbere; bishingiye ku buhinzi n’ubworozi; uyu murenge ufite ubuso bungana na km 257,26; ukaba utuwe n’abaturage bagera kuri 31,203; abenshi muri bo ni urubyiruko; ugizwe n’utugari tugera kuri 5 ndetse n’imidugudu 37.
Izabayo Jean Aimé Desiré