Mushikiwabo yaba ashyigikiwe n’u Bufaransa mu guhatanira kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo arahabwa amahirwe yo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa (OIF) umwanya ashobora guhatanira ashyigikiwe n’u Bufaransa.

Mushikiwabo ashobora kuba azahatanira uyu mwanya ahanganye na Michaëlle Jean, umunya-Canada usanzwe ku buyobozi bw’uyu muryango.

Amatora kuri uyu mwanya ateganyijwe mu Kwakira (ukwezi kwa cumi) uyu mwaka.

Imvano yo guhatanira uyu mwanya

Amakuru ava muri Minisiteri y’Ububanyi b’Amahanga y’u Rwanda avuga ko Louise Mushikiwabo azatanga izina rye mu nama ya 17 y’iryo shyirahamwe izabera mu mujyi wa Erevan mu gihugu cya Armeniya, ku matariki ya 11 na 12 z’Ukwakira.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangqza ko yakuye aya makuru i Paris mu Bufaransa no mu bindi bihugu bibiri bya Afurika biri muri uwo muryango.

Iki kinyamakuru gikomeza kigaragaza y’uko u Bufaransa bwaba bufite uruhare muri ibyo kandi ko bushyigikiye Kandidatire ya Mushikiwabo.

Kuyobora uyu muryango ni indi ntambwe yaba itewe n’uyu muryango cyane ku bijyanye n’u Rwanda.

Iki gihugu kiri imbere mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza aho ibihugu bigize uyu muryango biherutse gutorera u Rwanda kuzakira inama izabihuza mu mwaka w’2020.

Ku rundi ruhande ibihugu bibona u Rwanda nk’igihugu gishobora kuba cyasohoka mu ikoreshwa ry’ururimi rw’igifaransa, aho mu mashuri, mu nama no mu kazi usanga Icyongereza ari cyo kiza imbere. Nyamara mu gihe Mushikiwabo yaba ayobora uyu muryango byafasha iki gihugu kongera imbaraga muri uru rurimi, bikaba inyungu zikomeye kuri uyu muryango mu rwego rwo kudahomba umunyamuryango wawo kuva kera[u Rwanda].

Itorwa rya Mushikiwabo kandi ryagirira akamaro u Rwanda, Afurika ndetse n’Isi kuko byaba bihuriranye n’igihe Perezida Paul Kagame ayobora Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe.

Kuba kandi ashyigikiwe n’u Bufaransa ni inzira iganisha ku gutsura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, igihugu gikunzwe gukomozwaho mu ruhare gishinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kutagaragaza ubushake mu gufata no guhana abakekwaho kugira uruhare jenoside baba muri icyo gihugu.

Ntakirutimana Deus