U Rwanda ruhagaze rute ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryazamutse ku Isi mu gihe cya COVID-19?

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Umuryango w’Abibumbye (Loni) iherutsr gutangaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu miryango ryikubye inshuro ebyiri.

Ni ibiheruka gutangazwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, ku wa mbere tariki 6 Mata 2020. Iby’iri hohoterwa bije bikurikira ibiherutse gutambuka mu kinyamkuru Bloomberg byatangajwe n’umwavoka uzobereye kuburana imanza za gatanya mu mujyi wa Shangai mu Bushinwa ko imibare y’abasabye gatanya mu Bushinwa yazamutse ku kigero cya 25% bitewe n’icyorezo cya COVID-19.

Guterres avuga ko ize mu minsi ishize babonye ubwiyongere bw’imibare y’abagore bahohotewe bahamagara inzego z’umutekano, ku buryo ngo yikubye kabiri. Agasaba  leta z’ibihugu  na za guverinoma guhaguruka bakarirwanya, kuko ngo abaganga n’abapolisi bakabaye babafasha bafite akazi gakomeye ko kurwanya COVID-19, kandi ngo n’imfashanyo bagenerwa igenda ikendera.

Ku bijyanye nuko iri hohoterwa rihagaze mu Rwanda mu gihe cya COVID-19,  Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko nta byacitse yagaragaye mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo.

Umuvugizi wayo, Madame Umuhoza Marie Michelle yagize ati  “Hagati ya tariki 22 Werurwe na 19 Mata uyu mwaka, twakiriye ibirego bigera kuri 295 bifitanye isano n’ihohoterwa ribera mu miryango.’’

Ibi bigaragaza ko habayeho igabanuka rya 38% ugereranyije na mbere ya Guma mu rugo.

Mbere ya COVID-19, ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)  muri 2019, cyasohoye raporo igaragaza ko abagore bagiye bakorerwa ihohoterwa. Abasambanyijwe ku ngufu n’abo bashakanye bagera ku 8%, abagabo ni 1%.

Abagore bubatse ingo bagera kuri 18%  bakorewe ihohoterwa ryo gukubita no gukomeretsa. Abagabo barikorewe ni 7%. Abagore kandi bagera kuri 19% bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeretsa umutima nko kubwirwa amagambo awukomeretsa n’awubabaza, mu gihe abagabo barikorewe ari 14%.

Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS) riherutse gusaba abatuye Isi kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane irikorerwa abagore. Umuyobozi waryo Dr Tedros  avuga ko ibyago byo guhohoterana byarushijeho kwiyongera kuko abantu ubu ndetse no mu mezi ashize basabwa kuguma mu ngo zabo kubera COVID-19. Asaba ibihugu kuba maso bikarengera abahohoterwa ari nako birirwanya.