Abakoraga imirimo yahagaze kubera Covid-19 bihangiye akazi gatuma badategereza inkunga

Bamwe mu batuye mu karere ka Musanze bakoraga imirimo yahagaze kubera Covid-19, bashatse uburyo bwo kwitunga batagize uwo bakeneraho ubufasha nkuko byabaye kuri bamwe mu bakoraga iyi mirimo.

Ubwo imirimo imwe n’imwe mu Rwanda yahagarikwaga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya covid -19, byabaye ngombwa ko bamwe mu bakoreraga umurimo w’ubunyonzi mu murenge wa Kinigi, mu byerekezo bya Musanze-Kinigi-Bisate, bihangira imirimo.

Si abanyonzi gusa kuko n’abakoraga akazi ko kuzunguza imyenda mu nzira, nabo hari abagiye bahanga indi mirimo mishya.
Harerimana Ildephonse wari usanzwe ari umunyonzi, avuga ko bakimara kubangamirwa na bahinduye imikorere.

Ati “Twari tumenyereye gutwara abantu ahantu hamanuka cyangwa hatambika, ariko ubu, bamwe bagiye mu kwisuma imitwaro, abandi tujya mu kuyitwara ku magare. Usanga bituvunnye kuko nkanjye hari igihe ntwara ibiro 200 by’ibicuruzwa ugasanga birakuvuna ku buryo budasanzwe kubera ukuntu bitwarika nabi, urugero nk’ibirayi, ariko nta kundi wabigenza.”

Akomeza avuga ko bibamo imvune zo kubitererana ahantu hahanamye rimwe na rimwe, ariko ngo byarabafashije, ubu bafite ikibatunga. Ku munsi ngo hari igihe ukorera amafaranga make muri bo yinjiza amafaranga y’u Rwanda 1500 mu gihe ngo hari abayarenza kure, nyamara ngo mu gihe bari bemerewe gutwara abantu ngo hari igihe batayagezagamo.

Uwitwa Mukeshimana Marie yahoze akora ubucuruzi buciriritse bwo kurangura imyenda i Rubavu, ubu yashinze butiki acuruza ibiribwa kandi biramutunze. Ni kimwe na Uwimana Ruth watemberezaga inkweto, ubu na we asigaye acuruza inyanya aho atuye yemeza ko inyungu abona ayitunzemo umuryango we, ntagire ubufasha ategereza.

Barashimirwa umuhate bagize mu guhangana n’ibihe bya COVID-19

Umuyobozi wa koperative y’abanyonzi muri Musanze (Cooperative de Velos de Musanze-CVM), Mutsindashyaka Evariste ashima abanyonzi bishatsemo ibyo bisubizo nyuma yuko akazi ko gutwara abagenzi kuri aya magare gahagaze.

Ati: “ Ni bagenzi bacu batekereje neza, natwe twababaye hafi, tubafasha kunoza ako kazi kahinduye isura dufatanyije n’inzego z’ibanze, tubibutsa kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.”

Zimwe muri izo ngamba zirimo kubakangurira kwambara agapfukamunwa, kudahurira ku igare ari babiri, mu gihe cyo kurisunika, gukaraba kenshi no gusiga intera igomba hagati y’umuntu n’undi.

Avuga ko ariko hari bagenzi babo batari bafite ubushobozi bo bahawe ubufasha bw’amafaranga 3000, akazahabwa abagera ku 1100.

Mu kiganiro ku miterere y’isoko ry’umurimo mu Rwanda cyatambutse kuri RBA kuwa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2020, Umuyobozi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Mwambari Faustin yasabye abantu gutekereza ibishya, guhanga ibishya bidasanzwe bituma bakomeza gukora.

Inkuru yakozwe na The Source Post ku bufatanye bwa RBC, UNICEF n’Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru ARJ.

Ntakirutimana Deus