Kinigi: Abagenzi barinubira gucibwa amafaranga y’umurengera mu ngendo

Abategera imodoka muri gare ya Musanze bagana mu Kinigi n’abayitegera mu ya Kinigi bagana i Musanze barataka gucibwa amafaranga arenze ayagenwe na Leta.

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri itangaje ko guhera tariki ya 4 Gicurasi 2020, ingendo zari zarahagaritswe kubera kwirinda Coronavirus zongera gusubukurwa hagati mu ntara, Leta y’u Rwanda ibicishije mu kigo ngenzuramikorere cy’ imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yagennye ibiciro bishya biziba icyuho cy’umubare w’abagendaga mu modoka rusange wagabanyijwe.

Ibiciro bishya byagenwe na RURA bigaragaza ko urugendo Musanze-Kinigi ari amafaranga y’u Rwanda 400 nyamara abagenzi bakaba barimo gucibwa 500.
Nidufashe Samuel wagendeye mu modoka RAB 204 Y ava muri gare ya Kinigi agana i Musanze avuga ko basabwe na nyiri imodoka kwishyura amafaranga arenze ayagenwe.

Ati: “Iyo ikibazo cyabaye bashaka kungukira mu kajagari (baporofitira mu kavuyo). Babigize akamenyero. Nta mafaranga aba make, 100 si make.”
Avuga ko abatubahiriza ibiciro byagenwe bagomba gukurikiza ibyashyizweho n’inzego zibishinzwe, batabikurikiza bagahanwa.

Umugore ubona uri mu kigero cy’imyaka 60 yaciwe amafaranga na konvuwayeri w’imodoka RAB 905 L avuga ko ntayo afite bityo iramusiga. Yavuze ko yavuye mu rugo abana be bamubwiye ko urwo rugendo bagomba kwishyura amafaranga 400, bityo bamugenera itike bakurikije ayo, ku buryo iyo yishyura 500, imibare ye yari kuba ipfuye.

Barasaba kurenganurwa
Abagenzi basaba ko hakubahirizwa ibiciro byagenwe, dore ko ngo abashoferi bo muri iki cyerekezo bagize akamenyero ibyo kongeza igiciro. Batanga urugero ko mbere yuko hatangira kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus babacaga amafaranga 400 cyangwa 500 nyamara igiciro cya RURA cyari 220.

Nidufashe yagejeje ikibazo cye ku muyobozi wa Koperative itwara abagenzi ya Musanze (Musanze Transport Cooperative-MTC) Bwana Onesphore Sengabo amubwira ko iki kibazo agikurikirana. Iki gisubizo kandi nicyo yasubije umunyamakuru wa “The Source Post “ wari umubajije ku ngamba bafite mu guhangana n’iki kibazo. Yongeyeho ko abarenga ku mabwiriza yagenwe bahanwa.

Umuyobozi wa RURA Lt Col Patrick Nyirishema mu kiganiro yagiranye na RBA yasabye ubufatanye n’inzego z’ibanze na polisi bakurikirana abarenga ku mabwiriza y’ingendo iki kigo cyashyizeho bakabihanirwa, haba hari ibikomeza kunozwa bigakorwa.

Impinduka zakozwe ku bijyanye n’igiciro mu Rwanda zatumye icyari gisanzwe kiyongera ku kigero cya 47%.

Inkuru yakozwe na The Source Post ku bufatanye bwa RBC, UNICEF n’Umuryango nyarwanda w’abanyamakuru ARJ.

Ntakirutimana Deus