Amakuru ku iyegura mu gihiriri ry’abayobozi atangiriye i Rusizi mu gihe cya Covid-19

Abayobozi batandukanye mu karere ka Rusizi beguye ku nshingano zabo nkuko byemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bateguye ahubwo basezeye.

Aka karere niko kabanjirije utundi mu iyegura mu gihiriri cy’abayobozi muri iki gihe cya Covid-19; kuva yagaragaye mu Rwanda. Baje bakurikira abo mu ka Musanze beguye tariki 24 Gashyantare barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ababungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage (Sedo), bari babanjirijwe n’ab’imirenge.

Amakuru ku iyegura ry’abayobozi barimo uwari gitifu w’akarere n’abandi barimo ba gitifu b’imirenge yatangiye guhwihwiswa tariki 5 Gicurasi 2020. Yaje kwemezwa na Meya w’aka Karere, Kayumba Ephrem mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze abeguye n’impamvu yabyo.

Agira ati “Inkuru ni ukuri ukuri hasezeye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere [Mushimiyimana Ephrem] ndetse n’ab’imirenge bagera kuri batatu. Impamvu ahanini ishingiye mu kuzuza inshingano.”

Akomeza avuga ko u Rwanda ruri mu gihe cyo gusoza icyerekezo 2020 rutangira 2050, ngo bikaba bakaba bivugira ko batakibashije kubahiriza inshingano zabo ku buryo bashobora gukora ibindi bitandukanye n’inshingano bari bafite.

Yongeraho ati “Ntabwo begujwe kuko iyo umuntu yanditse gusaba gusezera ku kazi aba yabisabye, ikiba gisigaye ni ukubisuzuma natwe nk’ubuyobozi tukareba niba koko impamvu uvuga zifite ishingiro tukamwemerera ariko ikigaragara ni uko byavuye mu bushake bwabo.”

Imyanya bavuyeho ngo izashyirwaho ababa bayizibaho icyuho mu gihe hategurwa izindi nzira zo kuyishyiraho abandi. Kuba ngo aba bayobozi badahari ngo nta cyuho cy’imitangire ya serivisi biza guteza.

Ba gitifu beguye ni abo mu mirenge ya Nkanka, Nkombo na Butare. Mu bandi bavugwa harimo uwayoboraga One stop center mu karere n’ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwimbogo.

Muri aka karere ngo hari ibibazo birimo kugeza unuturage ku bukungu bukwiye.

N. D