U Rwanda, igihugu cya mbere mu karere gishobora gukorerwamo inkingo za COVID-19

Ni amakuru atangaje ariko ashoboka ndetse abayobozi b’u Rwanda bamaze gucaho amarenga, ko inkingo za COVID-19 zishobora kuzakorerwa mu Rwanda.

Bityo u Rwanda rwaba ribaye igihugu cya mbere muri Afurika gikorewemo izi nkingo, mu gihe ibihugu nka Misiri, Kenya, Afurika y’epfo n’ibindi biri imbere mu kugira inganda nini zikorerwamo imiti igurishwa hirya no hino muri Afurika.

Ni muri urwo rwego, Leta y’u Rwanda itangaza ko iri gukorana n’abafatanyibikorwa ngo bazane uruganda rwa mbere rw’inkingo zikoresheje ubuhanga bwa mRNA muri Afurika.

Uruganda rwo mu Budage BioNTech SE rufatanyije n’urwa Pfizer Inc. rwo muri Amerika zakoze urukingo rwiswe Pfizer-BioNTech hakoreshejwe ubuhanga bwa messenger RNA (mRNA) nkuko BBC yabyanditse.

Uru rukingo ruri mu zatangiye guterwa mu Rwanda mbere y’izindi zatanzwe nk’inkunga mu mugambi wa Covax wo gusaranganya inkingo cyane cyane mu bihugu bikennye.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse gutangaza ko igihe cyose Afurika izakomeza kwiringira utundi turere ku nkingo, tuzaguma inyuma ku murongo buri gihe uko zibaye nkeya.

Kagame yabivugiye mu kiganiro kireba ku kwitegura no guhangana n’icyorezo cya COVID-19, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuwa Kabiri w’iki cyumweru, cyayobowe n’uwahoze ari perezida wa Liberia Madame Ellen Johnson Sirleaf na Helen Clark wahoze ari minisitiri w’intebe wa Nouvelle Zelande (New Zealand).

Ku ruhande rw’u Rwanda hari ubushake bwo gukorerwamo izo nkingo nkuko byakomojweho kuri uyu wa kane n’ Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima Lt Col Dr Tharcisse Mpunga.

Dr Mpunga kuri RBA yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo. Bityo ngo yaba intambwe ikomeye yatuma igihugu kibona inkingo ariko kigaha na Afurika muri rusange.

Atabiciye kuri Mpunga avuga ko ibiganiro bigeze kure, ku buryo ngo hari icyizere ko bizatanga umusaruro, nubwo avuga ko ntawe yabwira niba ari ejo cyangwa ejobundi izo nkingo zatangira gukorerwa mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cyakunze guahimwa n’amahanga ku buryo cyashyize mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19, gishyiraho gahunda zitandukanye zirimo guma mu rugo no mu gace runaka, ubuyobozi bwemeza ko zafashije mu kwirinda iki cyorezo.

Bamwe mu banyarwanda ariko bagiye bavuga ko nubwo izo ngamba ari nziza hari abo zakenesheje, abo zashonjesheje, ubucuruzi bwahuye n’ibibazo bitandukanye kuri bumwe.

U Rwanda nk’igihugu gishimirwa gutanga imibare yuko COVID-19 imeze, kugeza uyu munsi Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abarenga ibihumbi 350 bamaze gukingirwa, handuye abasaga ibihumbi 25, mu gihe abapfuye vasaga 330[338].

Zimwe mu nkingo zahabwaga Afurika zari zimenyerewe ko zikorerwa mu Buhinde, igihugu cyazahajwe n’iki cyorezo, cyihariye icya kabiri cy’abanduye iki cyorezo ku Isi n’icya kane cy’abapfuye.