Mushiki wa Mswati wari umwamikazi w’abazulu yashyinguwe mu ruhu rw’inyamaswa, ibibazo ni byose[Amafoto)

Umwamikazi w’aba-Zulu, Mantfombi Dlamini-Zulu, wapfuye bitunguranye mu cyumweru gishize, yashyinguwe mu gitondo none muhango bwite mu ntara ya KwaZulu Natal muri Afrika y’Epfo.

Mu kwezi kwa gatatu, Dlamini-Zulu yari yagenwe nk’umusimbura w’umwami w’ubu bwoko bugari muri icyo gihugu, nyuma y’urupfu rw’umugabo we Umwami Goodwill Zwelithini.

Urupfu rw’uyu mwamikazi wari ufite imyaka 65, rwateye amahari akomeye mu muryango w’ibwami ku ugomba kwima ingoma.

Uwo muryango wahakanye ibyavugwaga ko uyu mwamikazi yarozwe.

 

Umwamikazi Mantfombi Dlamini-Zulu, hano yabonetse mu 2004, yapfuye mu buryo butari bwitezwe mu kwezi gushize
Umwamikazi Mantfombi Dlamini-Zulu, hano yabofotowe mu 2004, yapfuye mu buryo butari bwitezwe mu kwezi gushize/AFP

Ariko impamvu y’urupfu rwe kugeza ubu ntiratangazwa kuko havuzwe ko yari amaze iminsi arwaye.

Umwanzuro z’ugomba kwima ingoma ya miliyoni 11 z’aba-Zulu nturafatwa.

Ubwami muri iki gihugu nta ngufu zemewe za politiki bugira, akamaro k’umwami mu baturage benshi ba Afrika y’Epfo ahanini ni ako mu birori, ariko bakomeza kuba abantu b’ijambo rinini bakanahabwa igice kigera kuri miliyoni miliyoni $4.9 buri mwaka ku misoro ya leta.

Umwamikazi Dlamini-Zulu yashyinguwe kuwa gatanu mu masaha ya kare mu gitondo mu ngoro y’umwami izwi nka KwaKhangelamankenganey iri muri 480Km uvuye mu mujyi wa Johannesburg.

A traditionally dressed Zulu man dances during a gathering in front of a morgue in Johannesburg
Imihango yo kumwunamira yaranzwe n’abambaye imyambaro gakondo ku mihanda y’i Johannesburg kuwa gatatu nijoro/GETTY IMAGES

Uyu mwamikazi – wari mushiki w’Umwami Muswati wa Eswatini, yashyinguwe mu migenzo y’aba-Swati. Umubiri we wazingazinzwe mu ruhu rw’inka n’itsinda ryoherejwe n’Umwami Muswati mu muhango wari urimo abo mu miryango y’ubwami bw’aba-Zulu n’aba Swati.

Dlamini-Zulu, ku ifoto yafashwe mu myaka ya 1970s, yari mushiki w'Umwami Mswati III
Dlamini-Zulu, ku ifoto yafashwe mu myaka ya 1970s, yari mushiki w’Umwami Mswati III/GETTY IMAGES

Umwamikazi Dlamini-Zulu yari yasimbuye Umwami Zwelithini wategetse aba-Zulu igihe kirekire kurusha abandi.

Umwami Zwelithini yari afite abagore batandatu n’abana nibura 26. Ariko yari yahisemo Dlamini-Zulu kuzamusimbura kuko ariwe mugore we wenyine ukomoka mu muryango w’ibwami.

Umwamikazi Dlamini-Zulu yabyaranye na Zwelithini abana umunani – barimo abahungu batanu – umwe muri bo, Igikomangoma Misizulu w’imyaka 47 niwe ubonwa nk’ushobora kuba umwami mushya.

Ikirego cyageze mu rukiko gitanzwe na bamwe mu bagize umuryango w’ibwami bakemanga ukuri kw’ibyo umwami yasize avuze.

 Ivomo:BBC