Inama ya CHOGM yari kubera mu Rwanda yasubitswe ubugira kabiri

Inama yari guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGM yari iteganyijwe kubera mu Rwanda byatangajwe ko yasubitswe ku nshuro ya kabiri.

Ubuyobozi bw’uyu muryango bwatangaje ko bamaze gushishoza ku bijyanye n’imibare yashyizwe ahabona n’ishami rya Loni rishinzwe ubuzima ku Isi (OMS) barebye uko icyorezo cya COVID-19 kiri kwandura abantu benshi ndetse n’impfu kirimo guteza bafashe icyemezo cyo gusubika iyo nama byari biteganyijwe ko izahuriza mu Rwanda abasaga ibihumbi 10, barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Uyu muryango uvuga ko ushima u Rwanda uko rwakoze ibishoboka mu kwitegura iyi nama, ariko ko hari ibihugu byinshi bigize uyu muryango biri kwibasirwa n’iki cyorezo.

Itangazo rihuriweho basohoye ku wa gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Kagame agira ati: “Icyemezo cyo gusubika CHOGM ku nshuro ya kabiri nticyapfuye gufatwa gutyo gusa”.

“Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bose ba Commonwealth muri iki gihe gikomeye bigomba gushyirwa imbere. Dufite amashyushyu yo guha ikaze i Kigali umuryango wa Commonwealth mu gihe kibereye”.

Ku ruhande rwe, Madamu Patricia yavuze ko iki cyorezo gikomeje kugira ingaruka ikomeye ku bihugu binyamuryango bya Commonwealth, byinshi bikaba bikomeje gupfusha abantu benshi n’imibereho ikahangirikira.

Ati: “Nubwo bibabaje kandi twicuza kuba tudashoboye guhuriza hamwe abategetsi ba Commonwealth muri iki gihe ngo baganire kuri byinshi muri ibi bibazo, tugomba kuzirikana ibyago inama ngari ziteje kuri bose”.

Madamu Patricia yashimiye leta n’abaturage b’u Rwanda “ku bunyamwuga bwabo, gushyigikira, kwihangana ndetse no kuba bari biteguye kwakira CHOGM”.

Mu kwezi kwa gatatu, Madamu Patricia yagiriye uruzinduko mu Rwanda kureba aho imyiteguro yo kwakira iyo nama igeze, avuga ko “u Rwanda rwiteguye bya nyabyo” kuyakira.

Mu kwezi kwa kane, Minisitiri w’Ubwongereza ushinzwe Commonwealth Tariq Ahmad na we yagiriye uruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kuganira n’abategetsi aho imyiteguro igeze ngo iyo nama ibe mu buryo butekanye.

Iyi nama ya 26 y’ibihugu bya Commonwealth yari iteganyijwe kubera i Kigali mu cyumweru cy’itariki 21-26 y’ukwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka.

Mbere, yari iteganyijwe ku matariki nk’ayo mu 2020, nabwo isubikwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19.