Tour of Rwanda 2021 itarahiriye abanyarwanda yegykanwe n’umunye-Espagne
Cristian Rodriguez Martin ni we wegukanye irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ribaye ku nshuro ya 13. Ni isiganwa ritahiriye abanyarwanda kuko, Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric w’ikipe y’u Rwanda, muri rusange ari ku mwanya wa 23, akaba arushwa n’uwa mbere iminota 13 n’amasegonda 51.
Uyu Munya-Espagne w’imyaka 26, akinira ikipe ya Total Direct Énergie yo mu Bufaransa.
Ni na we watsinze agace ka 8 ari na ko ka nyuma k’iri siganwa kakinwe kuri iki cyumweru, aho abarushanwa bazengurukaga mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, ahareshya na kilometero 75.
Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, bose ni abaturutse mu mahanga nkuko BBC yabyanditse
Rodriguez yatsinze ako gace ka 8 akoresheje amasaha 2 iminota 05 n’amasegonda 06, arusha amasegonda 12 uwa kabiri James Piccoli wo mu gihugu cya Canada ukinira ikipe ya Israel Start Up Nation.
Muri rusange, Martin Rodriguez arangije isiganwa ryose rya kilometero 913 ryazengurutse ibice bitandukanye by’u Rwanda akoresheje amasaha 22 iminota 49 n’amasegonda 51.