Umwarimu akurikiranweho kuvuga ko leta itibuka abahutu ‘barapfuye ari benshi abandi ikaba yarabahejeje ishyanga bagateshwa ibyabo’

Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, rwasomye icyemezo gifunga by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 umwarimu wo muri aka karere ukekwaho icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi abinyujije mu biganiro kuri youtube ndetse n’igitabo yanditse. Ni urubanza rwasomwe kuwa 4 Gicurasi 2021.

Uregwa yari asanzwe ari umurezi mu ishuri rya Groupe Scolaire Byimana, riherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagali ka Kamusenyi, Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mwarimu yanditse igitabo kirimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikomeza ivuga ko uregwa yanatanze ikiganiro kuri televiziyo ikorera kuri youtube yitwa UMURABYO TV, avuga ko Leta y’u Rwanda yibuka abatutsi bazize jenoside ntiyibuke abahutu kandi nabo barapfuye ari benshi ndetse abandi ikaba yarabahejeje ishyanga bateshwa ibyabo.Aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranweho, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu inganana miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, giteganywa mu ngingo ya 5 y’itegeko n°59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.