U Bufaransa bwataye muri yombi umupadiri ukekwaho jenoside

Marcel Hitayezu, Umupadiri w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Muri 2016 ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda cyo kumwohereza mu gihugu cye.

Iby’itabwa muri yombi by’uyu mupadiri byagaragaye ku rubuga rwa CPCR, umuryango wiyemeje gushakisha abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu burayi.

Umuyobozi wa CPCR, Alain Ghautier yavuze ko iby’itabwa muri yombi rya Padiri Hitayezu  wari padiri mukutu wa Paruwasi Gatolika ya Montlieu-la-Garde en Charentes Maritimes, yatawe muri yombi nyuma yo kubazwa n’inzego z’ubugenzacyaha mu Bufaransa ku byaha akekwaho, hari muri Nyakanha 2019,  nyuma yaje gufungwa.

Urukiko rw’i Poitiers muri Nyakanga 2016, rwari rwafashe icyemezo ko uyu mupadiri wakoreraga ubutumwa bwe muro paruwasi ya Mubuga(Kibuye), ahaguye abatutsi benshi, ko yoherezwa mu Rwanda.

Gusa mu Kwakira 2016 urukiko rw’ubujurire rwanzura ko arekurwa.

Nyuma yaho abagize CPCR bagiye mu Rwanda bashakisha amakuru ku ruhare rw’uyu mupadiri muri jenoside, maze basaba ko yatabwa muri yombi.

Uyu muryango uvuga ko ubutabera bw’iki gihugu bwagiye bugenza gake mu guta muri yombi abakekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu Bufaransa.

Abo barimo  Philippe HATEGEKIMANa na Laurent BUCYIBARUTA ndetse na ba dogiteri MUNYEMANA na RWAMUCYO.

Mu myaka 27 ishize habaye jenoside yakorewe abatutsi, abantu batatu nibo bamaze gufatwa baranaburanishwa muri iki gihugu, mu gihe hari dosiye z’abagera kuri 30 basabiwe gutabwa muri yombi.

Ifoto: Padiri Hitayezu ni uri hejuru utangira ibumoso.