Umukazana wa Nyiramasuhuko aragezwa mu Rwanda gufungirwa jenoside

Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje Béatrice Munyenyezi mu Rwanda, nk’uko urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda rubivuga.

Umugabo we, Arsene Shalom Ntahobali na nyina Pauline Nyiramasuhuko, bakatiwe gufungwa kubera ibyaha bya jenoside.

Munyenyezi yari aherutse kurangiza igihano cyo gufungwa imyaka 10 yakatiwe muri Amerika ahamijwe kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku kuba yaba yaragize uruhare muri jenoside mu Rwanda.

Alan Kayondo umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda yabwiye BBC ko uwo mugore “ategerejwe mu Rwanda”.

Kayondo, yemereye BBC ko abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika bamenyesheje abo ku ruhande rw’u Rwanda ko Munyenyezi agezwa mu rwanda uyu munsi kuwa gatanu.

Ati: “Dutegereje ko ahagera”.

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yabaga i Manchester muri leta ya New Hampshire yatawe muri yombi mu 2010 aburanishwa ku byaha byo kubeshya.

Nagera mu Rwanda byitezwe ko ahita afatwa agafungwa kuko asanzwe ashinjwa uruhare muri jenoside mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda.

Yafunzwe kuva mu 2010, ubwo yakatirwaga gufungwa muri Amerika mu 2013, byatangajwe ko narangiza igihano cye azoherezwa mu Rwanda.

Niwe muntu wa mbere ukekwaho ibyaha bya jenoside Amerika yohereje mu Rwanda, muri Amerika ntabwo yaburanishijwe kuri ibyo byaha.

Mu rukiko, byatangajwe ko mu kwezi kwa karindwi 1994 yahungiye muri Kenya, aho yabyariye abana b’impanga, nyuma akinjira muri Amerika nk’impunzi akabaho ahabwa ubufasha bw’abababaye.

Munyenyezi yize kaminuza nyuma akora mu biro bya leta, ariko nyuma aza gushinjwa ko yagize uruhare muri jenoside i Butare aho ngo kuri za bariyeri yagaragazaga abagomba kwicwa.

Muri Amerika yahamwe n’icyaha cyo kubeshya urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhare yaba yaragize muri jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Ivomo: BBC