Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abagore no kurimbura muri jenoside

Amerika yohereje mu Rwanda, Béatrice Bunyenyezi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu mugore wageze i Kigali mu ma saa moya, yari arangije igihano cy’imyaka 10 yakatiwe na Amerika azira kubeshya inzego zaho.

Ku bijyanye n’ibyaha akurikiranyweho n’ubutabera, Umuvugizi w’Umusigire w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo bitanu bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Yagize ati “Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha byo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.’’

Munyenyezi yoherejwe mu Rwanda nyuma yo gusoza igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe n’urukiko rwo muri Amerika ahamijwe icyaha cyo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

Ibyamenyekanye mu byaha Munyenyezi ashinjwa

Munyenyezi yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

<script data-ad-client="ca-pub-4724265276639467" async src="https://pagead2.googlesyndication.com/pagead/js/adsbygoogle.js"></script>

Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND].

Dr Murangira yavuze ko mu bihe bitandukanye uyu mugore yagaragaye kuri za bariyeri, agira uruhare mu kuzishinga ndetse akajya agenzura indangamuntu z’abagore n’abakobwa bazinyuragaho.

Ati “Iyo yasangaga ari Umutsikazi yasabaga bamwe mu Nterahamwe kujya kubasambanyiriza ahitwa muri Cave mu yahoze ari Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.’’

Anashinjwa kwitabira inama zitegura Jenoside no kuvugiramo amagambo ashishikariza abantu gukora Jenoside.

Yakomeje ati “Hari aho kuri bariyeri yishe akoresheje imbunda ya pistolet umubikira wari umaze gusambanywa n’Interahamwe ku itegeko rye. Yasambanyirijwe muri Cave.’’

Ibyaha Munyenyezi ashinjwa yabikoreye muri Komini Ngoma mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.

Uyu mugore yabaye uwa gatanu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011] na Dr Léopold Munyakazi [2016].

Munyenyezi w’imyaka 51 ufite abana batatu, yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera aho agomba gukorerwa dosiye mbere yo gushyikirizwa Ubushinjacyaha.