Twishimira ko tuzi ahari ibyiciro byihariye byakwibasirwa na Malaria- Kabanyana Nooliet

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu-RNGOF riherutse kugira uruhare mu bushakashatsi bwo kumenya ahari ibyiciro byihariye bishobora kwibasirwa na Malariya.

Kuwa Kane tariki 9 Werurwe 2023, abagize iryo huriro bahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku byavuye muri ubwo bushakahatsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rugaga, Madamu Kabanyana Nooliet avuga ko hari ibyo kwishimira.

Ati “Twamuritse ubushakashatsi kuri Malaria, bwari bwibanze ku kujya kureba ese ko hari ibyiciro byihariye bigaragara ko byibasiwe na Malaria, byagerwaho gute na gahunda ijyanye no kuyirwanya, kuyirinda ndetse n’iyo kuyivuza ku wagaragaje ibimenyetso byayo. Ni muri urwo rwego RNGOF ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima twakoze ubwo bushakashatsi.”

Akomeza avuga ko ubwo bushakashatwi bwabafashije kumenya ibyo byiciro byihariye n’icyo bakeneye ku bijyanye na gahunda yo kurwanya malaria. Yungamo ko barebye uruhare icyo abo bantu bakorerwa ndetse n’uruhare rwabo, hiyongereyeho aho uwabashaka yabasanga mu gihe hari ikigiye kubakorerwa.

Kabanyana ati “Urugero ni ibijyanye n’ubukangurambaga, ese twabasanga he nk’ibyiciro byihariye, ariko byoroshye kugerwaho (easy to reach groups).”

RNGOF ivuga ko byo byiciro birimo abahinzi b’umuceri, abarobyi, abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abanyeshuri biga barara ku ishuri, abaganga bo ku bigo nderabuzima, abakozi bakora muri hoteli ndetse abakiliya bagana izo nzu zicumbukira abantu n’abacungagereza,abagororwa n’abandi bakora akazi k’umutekano w’ijoro(abasekirite).

Madamu Kabanyana avuga ko abo bari mu byiciro by’abantu batinda hanze kandi ugasanga bashobora kurumwa n’imibu itera Malaria, bakayirwara.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu turere 30 tw’igihugu, harebwa aho ibyo byiciro bibarizwa, niba biri muri buri karere ndetse niba hari na Malaria kugirango harebwe icyabakorerwa ebakagira bagire uruhare mu kuyirwanya no kuyikumira, ndetse no kureba uyirwaye aho yabona ubuvuzi.

Bwakozwe ku bufatanye bwa RNGOF n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo WHO/OMS, RBC, CCM n’indi miryango itari iya leta ikora ku bijyanye no kurwanya Malaria.

Mu nama abagize ibyo byiciro bagiye harimo kureba uko hakoreshwa imiti yisigwa mu kurinda malariya, hakabaho ibyiciro byafashwa mu kuyirinda, ariko hagaragara n’ibindi bifite ubushobozi byakwigurira ibyafasha mu kwirinda icyo cyorezo.  Muri rusange bemeje ko bagiye gufata iya mbere mu guhashya malaria bahereye kuri bya byiciro byihariye.

Umubare w’abarwara malaria mu Rwanda wavuye kuri miliyoni 4,8 muri 2017, ugera ku bihumbi 990 muri 2022. Abarwara malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 18 muri 2017 bagera ku 1800. Abahitanwa na malaria bavuye kuri 700 bagera kuri 71 muri 2022.

Mbanjimpundu Francine