Ibarura rusange ryerekanye imibre nyayo y’abanyarwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kiratangaza ko umubare w’Abanyarwanda ugeze kuri Miliyoni 13 zisaga, abagore akaba ari bo benshi.

Ibarura ry’abaturage ryabaye mu mpera z’umwaka ushize ryerekana ko umubare w’abaturage wiyongereyeho abakabakaba miliyoni 3 mu gihe cy’imyaka 10 gusa ishize.

Imibare yatangarijwe mu nama y’umushyikirano yatangiye I Kigali igaragaza kandi ko, ubwiyongere bw’abaturage kuri km2 imwe bukomeje kuzamuka cyakora ngo icyizere cy’ubuzima na cyo ubu ngo kiri hejuru.

Iyi mibare y’ibarura igaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage batuye kuri km 2 imwe bwiyongereye cyane ubu bukaba bugeze ku bantu 503 kuri km2 imwe.

Hashingiwe ku mibare yatangajwe n’umuyobozi w’ikigo cy’ibarura Bwana Yussuf Murangwa, ubwo yari mu nama y’umushyikirano, umubare w’abanyarwanda ubu ugeze kuri Miliyoni 13,246,394.

Umubare w’ab’igitsina gore ni wo uri hejuru kuko bangana na 51.5% mu gihe abagabo ari 48.5%.

Hatagize igikorwa ngo havugururwe gahunda y’imiturire, uyu mubare ngo wazaba uteye ikibazo gikomeye mu bihe biri imbere.

Ibarura ry’abaturage ngo ryerekanye ko icyizere cyo kubaho cyazamutse cyane kikagera ku myaka 69.5 mu gihe yari imyaka 51 mu mwaka wa 1992.

Ibarura rusange riheruka ryerekanye ko ubwiyongere bw’abaturage bukiri hejuru cyane kuko umugore umwe abarirwa abana bari hagati ya 3-4.

Muri iyi nama y’umushyikirano yabaye ku nshuro ya 18 hagaragajwe ko abana benshi bakiva mu mashuri batayarangije ku mpamvu zitandukanye.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bamenyeshejwe ko kwiga mu mashuri abanza ari itegeko bityo umubyeyi agomba kubazwa impamvu umwana we atagiye mu ishuri .

Mu bibazo byagaragajwe harimo icy’abashoramari bakizengurutswa mu nzego zitandukanye basaba impapuro zibemerera gukora .

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yatunze agatoki abayobozi avuga ko badashaka guhindura imikorere ku nyungu zabo bwite

Havuzwe no ku kibazo cya interineti ikabije guhenda mu gihugu ndetse n’ibonetse ikaba itari ku muvuduko worohereza abayikeneye.

Hasabwe ko abashoramari muri uru rwego baba benshi kugira ngo habeho ipiganwa bityo n’ibiciro bigabanuke .