Kujyana abana babo mu ngo mbonezamikurire bituma bakora batekanye

Ingo mbonezamikurire mu karere ka Muhanga zagize uruhare runini mu kugabanya ihohotera ryakorerwaga abana barerwa n’abakozi bo mu rugo.

Ni bumwe mu buhamya butangwa n’ababyeyi bajyanye abana babo mu kigo mbonezamikurire cya Munyinya, bavuga ko basanzemo inyungu z’umwana n’izumuryango.

Birasanzwe ko umubyeyi asigira umukozi wo mu rugo umwana we, akajya mu kazi ke ka buri munsi, akagaruka nimugoroba. Benshi ni abibaza niba  umwana basize imuhira aba atekanye. Ibi bishaka kuvuga, kuba agirirwa urukundo, guhabwa amafunguro asukuye kandi ku gihe, gukinishwa no kumenya kugira ikinyabupfura.

Izi mpungenge nizo zatumye ababyeyi bamwe na bamwe biyemeza kurerera abana babo mu kigo mbonezamikurire cya Munyinya, giherereyre mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe  mu  karere ka Muhanga.

Murekatete Vestine umwe mu babyeyi wo mu mudugudu wa Karama wananiranywe n’abakozi be kubera gukubita abana be no kutabagirira isuku, yisunze ikigo mbonezamikurire cya Munyinya, aho abana be bagaburirwa indyo yuzuye kandi bakigishwa ibintu binyuranye, bategurirwa no kuzagana ishuri ku mwaka itandatu

Agira ati  “Sinigeze ngira agahenge cyangwa umutekano iyo nasigiraga umwana wanjye umukozi wo mu rugo. Igihe nagiraga umukozi wo murugo, nasanganga umwana yahogoye, afite umwanda kandi atagaburiwe indyo ifite isuku.

Akomeza avuga ko yaje kuruhuka yitabaje ikigo mbonezamikurire cy’abana bato.

Ati “Nagize amahirwe, menya  yuko ikigo mbonezamikurire cya Munyinya ko cyafunguye, njyana yo abana banjye. Bafashwe neza, kandi bigishya kwivumburamo impano bafite no gutegurwa kugana ishuri nibagira imwaka itandatu ».

Yemeza ko n’ubwo abana be batari bazi kuvuga neza ibyo abakozi babakoreraga, ko ihohoterwa bakorerwa rwarangiye.

Ati « Erega, umukozi wo mu rugo ntasimbura nyina w’abana. Hari ibishuko byinshi bahura nabyo, nko gushukwa n’abaturanyi, ugasanga abana nibo bahagiriye ikibazo ».

Murekatete Vestine agira inama ababyeyi batarafata umwanzuro wo gushyira abana babo mu ngo mbonezamikurire guhita bazigana kuko zikuraho ihohotera rikorerwa abana. Atanga urugero rwo kubona abana be bari baramenye gutukana kubera gusubira mu bitutsi bumvana abakozi bo mu rugo.

Nyirajugumbya Marcelline, umwe mu babyeyi ufite abana babiri mu kigo mbonezamikurire cya Munyinya, avuga ko naze atigeze atekana iyo yabaga yasize abana be mu rugo, ntawundi muntu mukuru uhari, keretse umukozi. Avugako  umukozi we yahoraga ahugiye kuri telefoni areba firime z’urukozasoni n’iziteye ubwoba. Arahamya ko n’abana be bashobora kuba bararebaga ibyo uwo mukozi we yarebaga. Yahise amwirukana, ubwo arahira kutazongera gushaka undi mukozi. Ku bw’amahirwe, urugo mbonezamikurire rwa Munyinya, rwarafunguye, maze ahajyana abana be.

Agira ati « Ubu mfite aho najya kuko abana baba bafite aho bari hatuje kandi bahabonera amafunguro n’inyigisho zikangura impano bafite”.

Ubuyobozi w’ ikigo mbonezamikurire cya Munyinya buvuga ko kwita ku bana bubikorana urukundo n’impuhwe. Abana bahaherwa ubumenyi no kwiga kugira imyitwarire myiza, ikinyabupfura no kugira isuku. Umwe mu barimu Nyiratunga ati,“ Iyo witegereje neza usanga kurerera abana muri iki kigo ari ingirakamaro gusumbya kubasigira abakozi. Hano tubitaho: tubategura kuba abanyeshuli beza iyo bagize imwaka itandatu, tubatoza kugira isuku n’ikinyabupfura”.

Niwemutoni Assoumpta uharerera, yemeza ko umwana we w’imyaka itatu yahaje atazi kuvuga neza, ariko nyuma y’amezi atatu gusa, yamenye kugorora amagambo yamunaniraga, ubu akaba avuga neza kandi azi no gushushanya.

Umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda uharanira ko umwana  atekana akagira n’uburenganzira bwo kubaho neza, ushishikariza ababyeyi kugana ingo mbonezamikurire kugirango abana babo batekane, kandi barindwe ihohoterwa ryava aho hari hose ribabangamira.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru mu minsi ishize, Nyiracumi Rachel ushinzwe kwita ku bana bato bari munsi y’imyaka umunani muri iki kigo avuga ko uyu muryango ufatanya na Leta mu rwego rwo kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kumurengera.  Help a Child Avugako Help a Child mu Rwanda ifite umwihariko wa serivisi z’ibigo mbonezamikurire mu gihugu kugirango abana bagire ababitaho kandi bakure neza no kubarinda ubuzererezi rivamo ihohotera.

Ati  “Help a Child Rwanda yihaye inshingano zo kurinda umwana ihohoterwa iryo ari ryo ryose no kumurengera, ari nayo mpamvu yubaka ibigo bine buri mwaka, ikaba imaze no gufasha izindi zitari nke mu kuzuza serivisi ibigo mbonezamikurire bisabwa kuba bifite.”

Ni muri urwo rwego uyu muryango wubaka nibura  ibigo mbonezamikurire bine buri mwaka. Kuri ubu, hakaba hamaze kubakwa ibigo mbonezamikurire 28 byujuje ibisabwa byose, bakaba bamaze no gufasha izitari zujuje ibisabwa zisaga 300.

Nyiracumi yerekana ko mu mwaka wa 2017, Help a Child Rwanda yateye inkunga ibigo mbonezamikurire 43, mu mwaka wa 2018 uyu muryango utera inkunga ingo mbonezamikurire 60, mu mwaka wa 2019 utera inkunga ibigo 70, mu wa 2020 utera inkunga ibigo 109 naho mu mwaka wa 2022 wateye inkunga ibigo 41.

Umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda ufite ibikorwa byawo mu turere dutatu; Bugesera, Ngoma na Rusizi. Hateganywa ko muri uyu mwaka wa 2024 utaha, uyu muryango uzaguka, ugakorera no muri Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru no muri Rutsiro, mu ntara y’Iburengerazuba.

Muragijemariya Juventine